Bakomeje kubyara indahekana kandi baraboneje urubyaro

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

NYAMASHEKE: Mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage bavuga ko uburyo bakangurirwa gukoresha mu kuboneza urubyaro butizewe kuko bisanga babyaye indahekana.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

Mukandayisenga Vestine wo mu Mudugudu wa Rutiriri mu Kagari ka Mutongo yabwiye UMUSEKE ko atari ubwa mbere aboneje urubyaro mu rwego rwo kwirinda kubyara indahekana ariko bikaba iby’ubusa.

Mukandayisenga avuga ko Leta ikwiriye kugenzura ubuziranenge bw’imiti ihabwa abagore mu kuboneza urubyaro kuko atari we byabayeho gusa.

Yagize ati “Bwa mbere narindi mu gashinge k’amezi atatu ntwara inda mbyara umwana ubu afite umwaka n’amezi, mfata ubundi buryo ubu mfite inda y’ukwezi, turwanya kubyara abana b’inkurikirane bikanga, turasaba abaganga kujya bareba ko imiti badutera yujuje ubuziranenge.”

Mukansanga Viriginie nawe avuga ko kuboneza urubyaro bitamubuza kubyara indahekana, asanga bikomeza kumusubiza inyuma.

Yagize ati “Njyewe nkibyara nagiye muri ONAPO bantera urushinge rw’imyaka itanu umwana afite amezi icyenda mbona ndatwite, ni ikibazo kubwira umugabo ngo uratwite aziko waboneje.”

Dr. Hanyurwimfura Jean Damascene umuganga w’ababyeyi avuga ko gusama umuntu yaraboneje urubyaro bibaho, asobanura ko mu gihe umuntu asamye yaraboneje akwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Yagize ati ” Inama nabaha n’uko batacika intege uwasamye yegera muganga akamufasha kuko ashobora no kumuhindurira uburyo bwakoreshejwe.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwaba ubwa burundu budatanga ikizere ku kigero cya 100% bwizerwa kuri 99.5%,  bivuzeko umuntu 1% ariwe ushobora gusama.

- Advertisement -

Serucaca Joel ni umukozi muri RBC ashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro, yabwiye UMUSEKE ko abasama bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro bajya bagana abaganga bakabafasha.

Yagize ati “Kuboneza urubyaro nta buryo bwizewe  100% uburyo bwa burundu n’ubwigihe kirekire bwizewe 99.5%, ukoresha uburyo bw’agapira hari igihe umusemburo w’umuntu uganza uw’umuti agasama, abasamye inama tubagira n’ugusanga muganga niwe umenya uko yabafasha.”

Aba baturage basaba inzego z’Ubuzima gukurikirana ikibazo gihari gituma baboneza urubyaro bagakomeza kubyara indahekana, mu gihe bo bashaka iterambere ry’imiryango yabo rigakomwa mu nkokora no guhora babyara abo badashoboye kurera.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke