URwanda rwanenze icyemezo uBubiligi bwafatiye Amb Karega

Umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda,Yolanda Makolo, yatangaje ko icyemezo cya guverinoma y’Ububiligi cyo kwanga ambasaderi Vincent Karega guhagararira uRwanda muri icyo gihugu ari ibintu bibabaje kandi bidatanga isura nziza ku hazaza h’ umubano w’ibihugu byombi.

Vincent Karega yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Vincent Karega wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuwa ya 24 Werurwe uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yamugennye nk’ambasaderi mu Bubiligi.

Karega yari yitezwe gusimbura ambasaderi Dieudonné Sebashongore, wahagarariye u Rwanda mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2020.

RFI yatangaje ko nta mpamvu Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi yatanze ku kwanga Karega nk’ambasaderi, ariko ko mu buryo leta iteruye ku mugaragaro bivugwa ko ari ku mpamvu bwite z’Ububiligi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda,Yolande Makolo yabwiye The Newtimes ko  kuba uBubiligi bwanze  Vincent Karega  ahagararira inyungu z’uRwanda muri iki gihugu ahanini byatewe no kugendera ku gitutu cya Leta ya Congo, igihugu kimaze igihe umubano n’uRwanda utifashe neza.

Ati “Birababaje kubona guverinoma y’Ububiligi isa nkaho yagendeye  ku  gitutu cya guverinoma ya DRC ndetse na poropaganda ituruka mu mashyirahamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi  ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, binyuze kuri bo bahisemo gufata iki cyemezo.

Makolo yongeyeho ko uRwanda ruzatanga igisubizo gitomoye kuri iki kibazo.

Kugeza ubu uBubiligi bwo ntiburagira icyo buvuga kuri iki kibazo.

The Newtimes yatangaje ko  iki cyemezo cy’ububiligi cyatangajwe bwa mbere mu rubuga Jambo News rw’ abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda,Jambo ASBL

- Advertisement -

Vincent Karega  yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangiwe n’Ububiligi kuba ambasaderi w’u Rwanda muri  icyo gihugu.

Aho ibihugu by’uRwanda na RDCongo  umubano  ujemo agatotsi, Congo yahise isesa amasezerano yari ifitanye n’uRwanda ndetse yirukana uwari ambasaderi muri icyo gihugu.

Ububiligi ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano mwiza na RDCongo bityo ko yaba yemeye gushyira mu bikorwa ubusabe bwa RDCongo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW