Uwambere igikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono kimwubikiye imbehe

Uwari Visi Maya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamusanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wagaraye mu birori byo kwimika Umutware w’Abakono yeguye ku mirimo ye.

Andrew Rucyahana yari amaze igihe ku mwanya wa Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze

Rucyahana Mpuhwe Andrew, yari yumvikanye mu nama ya RPF-Inkotanyi asaba imbabazi, ariko aza gusabwa gusubiramo kuko mbere atagaragaje kwerura mu gusaba imbabazi ze.

Amakuru yaje kumenyekana ko Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari Visi Meya ushinzwe imari, n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze yeguye.

Mu nama y’igitaraganya yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023 yigaga ku bibazo by’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bagaragaye mu birori byo kwimika uwiyise Umutware w’abakono, ku wa 9 Nyakanga nibwo hafashwe umwanzuro wo kweguza uwari Visi Meya, Rucyahana Mpuhwe Andrew.

KigaliToday yasubiye mu magambo ya Rucyahana atangaza kwegura kwe.

Yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura abandi bayobozi na bo bafite uko babitekereje, ariko jyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.

Rucyahana yakomeje agira ati “Ndumva atari umwanya mwiza wo kuba nakomeza kuyobora, ahubwo ndumva ari umwanya mwiza wo kuba najya ku ruhande hakagira abandi bajya muri izo nshingano kugeza igihe Abanyarwanda n’ubuyobozi bazumva ko nakongera kugira umusanzu ntanga mu kubaka u Rwanda, bakampa izindi nshingano”.

Nyuma hasohotse Itangazo rivuga ko Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka musanze yateranye yemeza ubwegure bwa Rucyahana Mpuhwe Andrew ku mwanya w’umujyanama, muri iyo nama Njyanama y’Akarere.

- Advertisement -

Affaire y’Abakono: Bishop Rucyahana n’umuhungu we basabye imbabazi

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude