Uwatorokeye i Mutobo mu bari muri dosiye ya ‘Rusesabagina’ yahawe ubutumwa bwihariye

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ,yatangaje ko  Ntabanganyimana Joseph wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame yatorotse mu kigo kinyuzwamo abahoze ari abasirikare cya Mutobo ndetse ko imbabazi yahawe yazisize icyasha.

Ntabanganyimana Joseph wahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame yatorotse

Ntabanganyimana yari mu bantu 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe ,avugwa muri dosiye imwe  na Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahoze mu mutwe wa MRCD/FLN,bahawe imbabazi n’umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusuziba mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie yatangaje ko  mu basoje   amasomo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, atarimo  kuko we yatorotse atayarangije.

Avuga ko mu cyiciro cya 69 cy’abasoje amasomo bose hamwe ari abantu 92 barimo abasirikare 31 bavuye mu mashyamba ya Congo bemeye kurambika intwaro hasi.

Abasivile bahoze bakorana n’imitwe  y’inyeshyamba ni 43 ndetse n’abandi 19 perezida yababariye bageze iMutobo kuwa 26 Werurwe uyu mwaka.

Avuga ko iMutobo bigishijwe uburere mboneragihugu ndetse n’indi myuga yabagirira akamaro.

Nyirahabineza Valerie avuga ko kuba   Ntabanganyimana Joseph atarabashije gusoza amasomo, asize icyasha imbabazi yagiriwe n’umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Turacyareba icyo inzego dukorana zizatubwira kandi nawe ahari amenye rwose ko twamugaye kandi ko buriya imbabazi perezida wa Repubulika yamuhaye yamaze kuzishyiramo icyasha.”

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusuziba mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko  yatorotse muri Gicurasi ariko ko ari gushakishwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Twakomeje kumushakisha,twabwiye inzego zose zibaho kugira ngo zidufashe,inzego z’umutekano baracyashakisha.”

Nyirahabineza yasabye abanyarwanda  kutabishisha ndetse  bakabakira muri sosiyete , babafasha kumenya gahunda za leta.

Yagize ati “Ni ukubasaba kutagira ubwoba.Mu byukuri kuko hano iyo baza, ushobora kwibaza ese ko uyu aje ku ngufu bizagenda bite?ariko abenshi bava aha bakize,babohotse rwose ndetse ni uwaba yaragize icyo akora kibi,akitegura kujya gusaba imbabazi.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW