Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance “yasabye imbabazi z’umwihariko”

Inyandiko yanyujije kuri Twitter, Hon Nyirasafari Esperance, Visi Perezida wa Sena yagaragaje ko yagize uburangare akitabira igikorwa kiswe iyimikwa ry’umutware w’Abakono.

Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame

Ni imbabazi z’umwihariko yasabye Perezida Paul Kagame, Chairman wa RPF-Inkotanyi.

Mu mirongo 8, Nyirasafari Esperance wari wasabye imbabazi ku Cyumweru, mu nama y’umuryango RPF-Inkotanyi yagarutse bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, yavuze ko atazongera kwitabira igikorwa nka kiriya.

Yagize ati Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda; nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya.”

Hon Nyirasafari Esperance yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi harimo kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, yabaye Depite, agirwa Senateri na Perezida Paul Kagame, anaza gutorwa nka Visi Perezida wa Sena ari wo mwanya afite ubu.

Mu magambo ye asaba imbabazi, yagize ati Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Ku Cyumweru mu nama yahuje abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, nabwo Visi Perezida wa Sena yasabye imbabazi.

Yagize ati “Nsabye imbabazi ko ntashishoje mu  kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’abakono, imbere y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’Abanyarwanda bose.”

Ku Cyumweru nabwo Hon Nyirasafari Esperance yasabye imbabazi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’Abanyarwanda bose

 

- Advertisement -

NGIYI INYANDIKO VISI PEREZIDA WA SENA YISE “𝐆𝐔𝐒𝐀𝐁𝐀 𝐈𝐌𝐁𝐀𝐁𝐀𝐙𝐈”

Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye ku wa 9/7/2023 mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.

Nkurikije inama mudahwema kutugira ndetse na nyuma y’ibiganiro nitabiriye ku bumwe bw’Abanyarwanda ku wa 23/7/2023 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI, ndifuza kugaragaza ibi bikurikira nk’umunyamuryango wa FPR-INKOTANYI witabiriye biriya birori byo “Kwimika Umutware w’Abakono”: 

– Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda;

– Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya;

– Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994;

– Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda;

– Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. Kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ni ibyo kurwanywa twivuye inyuma;

– Niyemeje guca ukubiri n’icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk’ayo twanyuzemo;

– Ndasaba buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z’iyi myitwarire ziremereye no guhora tuzirikana akaga byadukururira iramutse idakumiriwe;

– Ndashimira Umuryango FPR-INKOTANYI ukomeje kudukebura, ukatugarura mu nzira nyayo yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda yo nkingi itajegajega igihugu cyacu cyubakiyeho;

Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Murakoze.

UMUSEKE.RW