Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Police Women Volleyball Club mu bagore, ni zo zegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 29, Liberation Cup 2023.
Ni irushanwa ryakinwe iminsi ibiri kuko ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga, none ryasojwe ku Cyumweru tariki 9 uku kwezi. Amakipe umunani ni yo yaryitabiriye. Mu cyiciro cy’abagabo harimo APR VC, Police VC, Gisagara VC, IPRC-Ngoma VC, na REG VC.
Mu cyiciro cy’bagore harimo, RRA WVC, APR WVC, Police WVC, IPRC-Kigali WVC, IPRC-Huye WVC, Ruhango WVC na UR WVC. Iri rushanwa ryabereye muri BK Arena kuva ritangiye, kugeza rishyizweho akadomo.
Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, Mé Ngarambe Rafaël n’abandi, bakurikiye iri rushanwa kuva ritangiye kugeza ku musozo wa ryo.
Ku munsi wa Mbere w’irushanwa, habanje gukinwa imikino y’amajonjora, yasize habonetse amakipe ane yagombaga gukina mu cyiciro cya ½ nk’uko byari biteganyijwe.
Muri ½ cy’irangiza, APR VC yasezereye Police VC iyitsinze amaseti 3-0 mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe Gisagaraga VC yo yari yatsinze REG VC amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma mu bagabo, wahuje APR VC na Gisagara VC. Iyi kipe y’Ingabo yatsinze byihuse iy’i Gisagara amaseti 3-1 [25-21, 25-22, 23-25, 27-25], maze igikombe gisanga ibindi.
Mu cyiciro cy’abagore ho, umukino woroheye Police WVC kuko yatsinze APR WVC amaseti 3-1 [25-14, 25-18, 20-25, 25-14]. Ikipe y’acunga umutekano yahise yegukana igikombe ityo.
Ikipe yabirenganiyemo mu bagabo, ni REG VC itozwa na Kwizera Marchal usa n’uwahise ujya ku gitutu nyuma y’uko atabashije gutwara igikombe na kimwe muri bitatu biheruka gukinirwa vuba [GMT, Mémorial Rutsindura, Liberation Cup]. Ibi bikombe byose byakiniwe muri uyu mwaka wa 2023.
- Advertisement -
Ikipe ya Mbere muri buri Cyiciro, yahawe igikombe, yambikwa imidari ya Zahabu ndetse inahembwa miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 700 Frw, mu gihe iya Gatatu muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 500 Frw.
UMUSEKE.RW