Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (ZIGAMA CSS) cyatangaje ko cyungutse miliyari zisaga 22.8 frw mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri miliyari 17.7 Frw yungutse mu mwaka wa 2021.
Byatangajwe ubwo kuri uyu wa kabiri hateranaga Inteko Rusange yabaga ku nshuro ya 38 , yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda.
Mu bayitabiriye harimo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt .Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’abandi bayobozi b’amashami ya RDF, abakuriye Inzego z’umutekano ndetse n’itsinda ryatoranyijwe rihagarariye abanyamuryango.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS Dr. James Ndahiro, yavuze ko iyo Nteko Rusange yashimye ko hejuru ya 97% by’abanyamuryango babona serivisi bifashishije ikoranabuhanga bakaba batagitonda imirongo kuri banki baje kubitsa cyangwa kubikuza.
Yagize ati: “Turimo kwihuta cyane mu mitangire ya serivisi yo ku ikoranabuhanga muri banki yacu, bikaba bifasha abanyamuryango bacu kugera kuri serivisi nyinshi bakoresheje telefoni zigendanwa.”
Hanasuzumwe kandi agaciro agaciro ko gushyigikira imibereho myiza y’abanyamuryango bakiri bato ba banki.
Hashyizweho Komite yihariye yahawe inshingano zo gutanga raporo mu gihe kingana n’ukwezi, igaragaza neza intambwe zishoboka zo kuzamura imibereho yabo.
ZIGAMA CSS ni Urwego rw’imari rufasha abanyamuryango baturuka cyane cyane mu Nzego z’umutekano uhereye ku Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL).
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW