Abagabo 4 batawe muri yombi nyuma y’umurambo wagaragaye muri Ruhondo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abagabo bane batawe muri yombi

Burera: Umugabo wari kumwe n’abandi umurambo we wasanzwe mu kiyaga, abo bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi.

Byabereye mu karere ka Burere, mu murenge wa Rugengabali,  mu kagari ka Kilibata mu mudugudu wa Taba.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hari umurambo w’umugabo wagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo.

Sitasiyo ya Polisi Rugengabali na sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye n’ingabo zikorera muri mine ya Gifurwe, bakimara guhabwa amakuru bageze aho umurambo wabonetse ku kiyaga cya Ruhondo, ku ruhande rw’umudugudu wa Taba, akagari ka Mucaca, umurenge wa Rugengabari.

Nyakwigendera yitwa NIYIBIZI Elisa w’imyaka 25 y’amavuko tariki ya 29 Kanama 2023 ku mugoroba yajyanye na bagenzi be bane  mu kiyaga cya Ruhondo bagiye kuroba, ariko mu buryo butemewe.

Bavuye aho binjiriye mu mudugudu wa Kamonyi, bageze ahegamiye mu mudugudu wa Taba nibwo ubwato barimo bwatobotse kuko ngo bwari bushaje bujyamo amazi, buhita bwika bararohama.

UMUSEKE wamenye amakuru ko aba bane bari  kumwe na nyakwigendera bagerageje koga babasha kuvamo, hanyuma NIYIBIZI Elisa kuko ngo atari azi koga neza nibwo yarohamye.

Babonye atabashije kuvamo nibwo babiri bahise bazamuka kuri sitasiyo ya Polisi  Rugengabali gutanga amakuru, abandi basigara ku kiyaga.

Hari uwahaye amakuru UMUSEKE ko  umurambo  basanze wubamye ku nkengero z’ikiyaga, ufite ifuro ku munwa ariko ntagikomere kigaragara ku mubiri ufite.

- Advertisement -

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abari kumwe na nyakwigendera bajyanywe kuri transit center ya Nemba kuko barobaga bitemewe n’amategeko.

Ubwo twahamagaraga ubuyobozi bw’umurenge ntibitabye telefoni ngendanwa.