Abahanzi batanu bo mu Rwanda bahatanye muri Trace Awards

Abahanzi batanu bakomeye mu Rwanda bari mu batoranyijwe guhatanira ibihembo mpuzamahanga bya Trace Awards bizatangirwa bwa mbere mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023.

Abahanzi b’Abanyarwanda batanu nahatanye muri Trace Awards

Urutonde rurambuye rw’abahanzi bahataniye ibi bihembo rwatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama 2023. Bizatangwa mu byiciro 22 bizahatanamo abahanzi baturuka mu bihugu birenga 30.

Muri ibi bihembo bihuza ibihangange mu muziki Abanyarwanda bashyiriweho icyiciro cyabo cyihariye gihatanyemo Kenny Sol, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Ibi bihembo birimo guhatanamo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Umuziki wo muri Afurika y’Uburengerazuba cyane uwa Nigeria niwo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi aho bahatanye mu birenga 40.

Diamond Platnumz wo muri Tanzania niwe uhatanye mu byiciro byinshi mu bahanzi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abarimo Azawi, Lexivone n’ababyinnyi bo mu itsinda rya Ghetto Kids bamaze kwamamara ku Isi bahagarariye igihugu cya Uganda.

Ushaka kureba urutonde rw’ibyamamare bihatanye mu byiciro bitandukanye wakanda  hano.

Ibi bihembo bigamije gushyigikira abahanzi barimo abanyamuzuki, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abageze ku bikorwa by’indashyikirwa baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Banyafurika baba hanze y’uwo mugabane.

- Advertisement -

Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n’iserukiramuco bizabera i Kigali mu Rwanda, bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 20, Trace Group imaze ikorera mu bihugu bitandukanye ku isi.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizaba iminsi ibiri kuva tariki 19-20 Ukwakira 2023, bikazabera muri Camp Kigali, naho ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizaba tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

Ibi birori by’amasaha atatu bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika mu njyana zitandukanye ziganjemo injyana nyafurika ya Afrobeat.

Biteganyijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare mu muziki, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa batandukanye baturutse ku migabane itandukanye yose ku isi.

Ibihembo bya Trace bizatambuka imbonankubone ku miyoboro ya Trace mu bihugu birenga 180 ku isi ndetse no ku yindi miyoboro ya Televiziyo z’abafatanyabikorwa ku isi ndetse n’imiyoboro ya satelite.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW