Abakoresha internet mu Rwanda bagiye gushyirwa igorora

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko hari umushinga yatangiye, ku buryo mu mezi abiri abaturage bazatangira gufashwa kubona telefone zigezweho mu buryo bubahendukiye, kugira ngo murandasi igere kuri bose kandi ihendutse.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Ni internet yizewe kandi ifite umutekano yitezweho gufasha abanyarwanda kubona amakuru meza abafasha kwiteza imbere mu ngeri zitandukanye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukorana n’ibigo by’itumanaho n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ahantu hose hakiri ibyuho by’uko abaturage batabona murandasi cyangwa iminara bishobore kuba byakorwa.

Yabigarutseho mu nama ngarukamwaka, yahuje abafatanyabikorwa batandukanye mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bituma murandasi itagera ku baturage bose, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Murandasi twifuza”.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ahantu hatuwe hagerwa na murandasi, ku kigero kiri hejuru ya 90%, ariko imibare y’abakoresha murandasi ikiri hasi, kubera ko kugeza ubu abayikoresha mu Rwanda ari 25% gusa.

Ati ” Kugira ngo icyo tuzakivaneho bisaba ko umuturage tumushoboza kubona cya gikoresho cy’ibanze kimuhendukiye kuko imbogamizi ya mbere byari ibiciro bya Smart Phone.”

Yakomeje avuga ko abatanga internet bose bakwiye gushyira imbaraga mu kumenya ibyo abaturage bakeneye.

Ati “Internet dukeneye n’abaturage bacu bakeneye ni ikwiriye, bisobanuye ko bagomba kuba bayigeraho, iri ku giciro bashoboye, itanga ubutumwa bakeneye bwabateza imbere kandi yizewe ifite n’umutekano.”

Yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu guha ubumenyi abaturage kugira ngo telefone zigezweho bazibyaze umusaruro aho Intore mu ikoranabuhanga zigera ku 1,500 zigiye gukwirakwizwa mu gihugu cyose.

- Advertisement -

Minisitiri Ingabire yashimangiye ko mu mezi abiri hazatangira umushinga wo korohereza abaturage kubona telefone zigezweho kandi zihendutse.

Ati ” Kugira ngo na ya mahugurwa dutanga tunyuze mu ikoranabuhanga ashobore kuba yaza asanga ufite igikoresho cyo kwifashisha.”

Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, avuga ko bafite serivisi 109 kuri urwo rubuga aho ku munsi batanga serivisi zirenga ibihumbi 26.

Ati ” Kugira ngo internet ibashe kuba yakoreshwa mu buryo bwayo bwose serivisi zigere ku bazikeneye, zitangwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ngombwa ko habaho internet ikora neza.”

Alex Ntare, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda,  wari uhagarariye Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw (RICTA), muri iyi nama, yavuze ko nubwo murandasi ikenewe ihari, ariko idakoreshwa nk’uko bikwiye.

Yavuze ko iyo baganiriye n’abacuruzi cyangwa abaturage basanzwe usanga batarasobanukirwa byimbitse amahirwe murandasi yagira mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Internet ikenewe irahari ahubwo uko tuyifuza ntiturabigeraho haba abaturage cyangwa abikorera mu bigo by’ubucuruzi ntabwo turatangira kuyitabira mu bikorwa byacu. Icyuho ni uko abantu batarasobanukirwa amahirwe internet izana.”

Impuguke mu ikoranabuhanga zagaragaje ahakiri icyuho mu ikoreshwa rya internet n’uko cyarandurwa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW