Leta ZunzeUbumwe za Amerika yategetse ihungishwa ry’igice kimwe cy’abakozi b’Ambasade yayo muri Niger nyuma y’iyirukanwa rya Mohammed Bazoum ku butegetsi.
Ibihugu bitandukanye bikomeje guhungisha abakozi n’abaturage babyo muri kiriya gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba nyuma y’uko abasirikare bafashe ubutegetsi bahiritse uwari Perezida.
Ku wa gatatu w’icyumweru gishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuganye na Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, nkuko bivugwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.
Jenerali Abdourahamane Tchiani wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi, yaburiye umuryango wa CEDEAO n’ibihugu byose byagerageza kwivanga mu bibazo by’imbere muri Niger.
Amerika iha imfashanyo nyinshi Niger yo mu rwego rw’imibereho n’umutekano, ndetse mbere yaburiye ko ihirikwa ry’ubutegetsi rishobora gutuma ihagarika ubufatanye bwose ifitanye n’icyo gihugu.
- Advertisement -
Ubufaransa, bwahoze bukoloniza Niger, n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), byamaze guhagarika inkunga yo mu rwego rw’amafaranga n’iterambere kuri Niger.
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO wamaze gufatira ibihano Niger.
Ni ibihano birimo guhagarika ubucuruzi bwose na Niger hamwe no gufatira umutungo w’amafaranga wa Niger uri muri banki nkuru y’akarere.
Niger icukurwamo uranium nyinshi ndetse aho iki gihugu giherereye ni mu nzira y’ingenzi y’abimukira yerekeza muri Afurika y’amajyaruguru no ku nyanja ya Mediterane.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW