Abakristo bo mu itorero rya ADEPR bubakiye utishoboye

Huye: Abakristo basanzwe baririmba muri korali yitwa Elimu yo mu itorero rya ADEPR-Cyarwa Sumo bishyize hamwe baremera umuturage utishoboye.

Inzu mukecuru Mukantabana yasaniwe igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro

Kiriya gikorwa bagikoreye umuturage usanzwe utuye mu mudugudu wa Taba, mu kagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Ntakirutimana Jean Bosco Perezida wa korali Elimu avuga ko batekereje ko kuvuga ubutumwa bwiza nubwo ari abaririmbyi atari ukuririmba gusa, ahubwo bakwiye gukora ku buryo ibyo baririmba babishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego twumvise twashaka uburyo tukiyegeranya nk’abaririmbyi tugashyira hamwe ubushobozi bwacu maze tugasanira uyu mukecuru.”

Uwubakiwe witwa Mukantabana Liberatha akaba afite imyaka 75 y’amavuko, abana be bose barapfuye, afite ubumuga aho agendera ku mbago kuko yavunitse amaguru, afite abuzukuru n’abuzukuruza, asanzwe ari umukristo Gatolika.

Inzu yahawe igizwe n’ibyumba bitatu ndetse yanubakiwe igikoni n’ubwiherero.

Mukantabana avuga ko nyuma yo kuvunika yabayeho mu buzima bubi ku buryo no kubona ikimutunga bitamworoheye kuko atakibasha kwikorera, yashimiye korali Elimu yo mu itorero ADEPR yamufashije ikamwubakira inzu kuko aho yabaga hari habi.

Yagize ati “Nari mu nzu imvura yanyagiye ngiye kubona mbona korali Elimu iraje maze inzu imera nk’iyubatswe bushya, kandi neza none ubu kunyagirwa kuko yarisanzwe iva ibyo byabaye amateka ntibizongera ukundi.”

Korali Elimu igizwe n’abanyamuryango 75 yishyize hamwe baremera Umukecuru ufite ubumuga

Mukantabana akomeza avuga ko kimwe mu bimuhangayitse nuko  nta gare ry’abafite ubumuga agira akifuza ko yafashwa akaribona kugirango bijye bimufasha kugira aho ajya kuko ubusanzwe iyo ari kugendera mu mbago bimugora

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Kabalisa Arséne yabwiye UMUSEKE ko ashimira korali Elimu kandi inzu uriya muturage yahawe inshingano nyinshi zifite abuzukuru be

Yagize ati “Birababaje kubona umuturage ahabwa inzu n’abakristo bitanze cyangwa n’abandi bose maze nyuma y’umwaka wasubirayo ugasanga ya nzu yarangiritse, bityo turasaba abuzukuru n’abuzukuruza be dore ko bakiri bato uko ubu imeze uko bayihawe izanabe ariko isaza bayikorere isuku banayivugurura.”

Uriya mukecuru kandi washyikirijwe inzu yubakiwe(yaravuguruwe) yanaremewe ibiribwa, korali Elimu yatangiye mu mwaka 1998 ikaba igizwe n’abaririmbyi 75 bakaba barateguye banakora igitaramo bise “Imirimo y’abera 2023”.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye