Abamotari  bongeye kuzamura ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto buhenze

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali,bongeye kugaragaza ko ubwishingizi bwa moto  buhenze, bongera gusaba inzego zibishinzwe kubikemura.

Abamotari barataka ikibazo cya Assurance ko iri hejuru

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, mu Mujyi wa Kigali habaga inama ihuza abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, polisi y’Igihugu n’Urwego Ngenzuramikorere RURA, abamotari bongeye kugaragaza ko ubwishingizi ari kimwe mu bibazo by’ingutu bafite ku buryo usibye kunanirwa gutunga umuryango, no kubona umwambaro ari ikibazo.

Umwe yagize ati “Hari ikigendanye n’ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto, turifuza  yuko twakorerwa ubuvugizi, ubwishingizi bukagabanuka,kugira ngo gahunda zigende neza.”

Undi nawe ati “Kugira ngo twe dukomeze tugendere mu bintu byo kutunaniza burundu ku buryo umuntu abura nuko agura ipantaro,ugahora wicwa n’inzara kandi wirirwa ukora.”

Akomeza ati “Moto irabazwa ibyangombwa birenga ibihumbi 400Frw , wenda warayipatanye,wishyura na nyirayo, urakodesha,utunze umuryango.Wasa neza gute buri gihe?

Nge mbazwa ibyangombwa kuri moto,ipatanti,umusoro ku nyungu,ubwishingizi,kandi moto z’amashanyarazi.Ubwo tukibaza ngo ubu se nzatera gute imbere kandi nkeneye kubaho. Ni ukuvuga ngo ntabwo baramenya ko nanjye nkeneye kubaho.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere RURA,Eng Emile Patrick Baganizi, avuga ko inzego zitandukanye zikiga kuri iki kibazo, asaba abamotari kwirinda impanuka nka kimwe mu bituma ubwishingizi buzamuka.

Ati “Harimo Minecofin,Mininfra,ibigo by’ubwishingizi.Umutekano wo mu muhanda, motari nawubahiriza,akirinda impanuka, cya giciro ntakizakibuza kumanuka.Mubishyireho umutima, mukore akazi.”

Muri Kanama umwaka ushize wa 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Intara y’Amajyepfo, umwe mu batwara abagenzi kuri moto, yamugejejeho uruhuri rw’ibibazo bafite mu kazi kabo

- Advertisement -

Icyo gihe Bizimana Pierre wavuganaga ikiniga, yagize ati “Nk’umuntu ukora uwo mwuga, dufite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingizi bw’ibihumbi 165Frw. Tukishyura ibintu bitandukanye, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”

Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Erneste Nsabimana kugira icyo avuga kuri iki kibazo, atanga icyizere cyatumye abamotari icyo gihe bararana akanyamuneza.

Dr Erneste Nsabimana yagize ati “Icyo kibazo ni cyo ariko inzego zirimo kugikurikirana, ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito. Mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Kugeza ubu umwaka urashize abamotari bagaragaza ikibazo cy’ubwishingizi ko buri hejuru nubwo  inzego zitandukanye zakomeje kubizeza kubikemura.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW