Abana ba Wisdom Schools bagiye gukarishya ubumenyi muri Canada

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Gisubizo Marie Paul um we mu banyeshuri ba Wisdom School witabiriye amahugurwa y'icyongereza muri Canada

Abana bane bo muri Wisdom Schools bitabiriye amahugurwa y’Icyongereza azamara icyumweru abera muri Canada azitabirwa n’abandi baturuka ku Migabane itandukanye y’Isi.

Gisubizo Marie Paul um we mu banyeshuri ba Wisdom School witabiriye amahugurwa y’icyongereza muri Canada

Ayo mahugurwa azatangira kuri iki Cyumweru tariki 06 – 13 Kanama 2023, abere muri Upper Medison College y’i Toronto muri Canada. Azitabirwa n’abazaturika muri Canada, Australia, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza ndetse n’Abanyarwanda bo muri Wisdom Schools bahagarariye Umugabane wa Afurika.

Abo bana baherekejwe na bamwe mu babyeyi babo n’abarezi, bemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo gukomeza kwitoza ku rwego mpuzamahanga no kurushaho kwagura ubumenyi buzabagirira akamaro no kubusangiza abandi.

Gisubizo Marie Paul ni umwe muri bo, yagize ati “Byatangiye tujya mu marushanwa i Dubai tuzana ibikombe bituma ababyeyi bacu na bo badushyigikira. Tugiye kuhakura ubunararibonye butwongerera agaciro kandi ubumenyi nzahakura nzabusangiza abandi batagiyeyo. Tugiye gupima urwego rwacu tubigireho natwe batwigireho.”

Kayitesi Diane ni umwe mu babyeyi bahisemo guherekeza abana babo, avuga ko yabonye urwego umwana we agezeho n’ubumenyi ahabwa na Wisdom School, agahitamo kujya kumushyigikira no kureba neza uko yitwara ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Wisdom School iturerera neza cyane rwose, niyo mpamvu nahisemo kujya gushyigikira umwana wanjye ndetse ndeba n’urwego agezeho. Ubu asigaye avuga icyongereza nta gutinya ndetse atsinda neza. Ababyeyi ndabashishikariza kujya baba hafi y’abana no kubahitiramo amashuri meza nk’iri.”

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, yashimiye ababyeyi bahisemo kurerera muri iryo Shuri n’abanyeshuri bagaragaza umuhate mubyo bakora yizeza abaharere ko bazakomeza gufatanya kugira ngo umwana w’u Rwanda abone uburezi n’uburere buhamye.

Yagize ati “Aba bana aya mahugurwa bagiyemo bazayungukiramo byinshi bituma baguka mu bitekerezo kuko turera umuntu ushobora kuba yakemura ikabazo icyo aricyo cyose yahura nacyo ku Isi. Bazazamura ubumenyi bwabo mu cyongereza no gukora igikwiye ku rwego mpuzamahanga ndetse tunategure amarushanwa y’umwaka utaha.”

Akomeza agira ati “Turashimira ababyeyi bemeye kudushyigikira ngo iyi gahunda igerweho n’abemeye kwitanga ngo baherekeze abana babo. Ababyeyi nibatuzanire abana babo imyanya n’uburyo turaifite, dufatanye tubahe uburezi n’uburere bufite ireme.”

- Advertisement -
Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom Schools yijeje ababyeyi n’abana uburezi n’uburere bihamye

Wisdom schools zigisha amasomo yose ya siyansi hakibandwa ku ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Igishinwa cyatangiye kuva 2021 mu mashuri abanza n’ay’isumbuye.

Kuva yafunguye imiryango mu mwaka wa 2008, kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri barenga 1500 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga kandi kuva icyo gihe abanyeshuri bose bakoze ibizamini baza mu cyiciro cy’indashyikirwa.

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools bushishikariza ababyeyi bose bifuza kuharerera ko bwatangiye kwandika abana bashya baziga mu mwaka w’amashuri 2023-2024 kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6.

Ukeneye andi makuru yahamagara kuri (+250) 788 478 469, (+250) 782 407 217 na (+250) 784 188 101.

Kayitesi Diane wahisemo kujya gushyigikira umwana we muri Canada

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude