Abantu batanu barakekwaho kwica umugore bamusanze mu murima we

Nyaruguru: Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kwica umugore bamusanze mu murima aho yari yagiye gukura ibijumba.

Nyaruguru ni mu ibara ritukura cyane

Byabereye mu mudugudu wa Umurambi, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, taliki ya 20 Kanama 2023.

Abana bari bagiye kwahira ubwatsi babonye umurambo uryamye mu murima. Nyakwigendera yitwaga Mukandori Beatha w’imyaka 48 y’amavuko.

Inzego z’umutekano zihutiye kujyayo zisanga nk’uko byagaragaraga umurambo wa nyakwigendera ufite ibikomere mu mutwe, mu maso huzuye amaraso, isura ye itagaragara neza.

Umurambo ukaba wari uryamye mu murima hirya hari ibijumba yari amaze gukura. Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko bakeka ko nyakwigendera yakubiswe majagu mu mutwe.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko hari abantu batanu batawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2023 bakekwaho kwica uriya mugore. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi yari afitanye na we amakimbirane.

UMUSEKE wabajije Mayor w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko iyi nkuru bayimenye, gusa inzego z’umutekano ziri mu iperereza nta byinshi yabivugaho.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru