Abasirikare bahiritse Perezida Bongo bahindura byose mu gihugu

Amakuru aravuga ko Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba afungiwe iwe nyuma y’uko abasirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi.

Itsinda ry’abasirikare ryatangaje kuri televiziyo ko ryafashe ubutegetsi kubera ibibazo biri mu gihugu, no kuba amatora ya Perezida aheruka kuba yarabayemo uburiganya.

Abasirikare bavuze ko basheshe ayo matora.

Perezida Bongo agoswe n’abasirikare, akaba afunganywe n’umuryango we ndetse n’abaganga be.

Amakuru avuga ko umwe mu bahungu ba Bongo yatawe muri yombi ku mpamvu z’ubugambanyi.

Uretse gusesa amatora, abasirikare bavuze ko bakuyeho zimwe mu nzego z’igihugu zirimo Sena, kandi ko imipaka y’icyo gihugu ifunzwe.

ISESENGURA

Guhirika ubutegetsi muri 2023 mu gihugu cya Gabon bivuze ko ari ihereze ry’imyaka irenga 50 y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo, uhereye kuri Omar Bongo wategetse imyaka 42 n’umuhungu we wamusimbuye mu mwaka wa 2009 kugeza ubu.

- Advertisement -

Gabon ni igihugu cyakolonijwe n’ubufaransa, ariko mu mwaka wa 2022, kinjiye mu muryango wa Commonwealth.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo itsinda ry’abasirikare 12 ryavuze ko ryafashe ubutegetsi, kandi risheshe ibyavuye mu matora.

Mu bihugu bya Africa hamaze iminsi humvikana ihirikwa ry’ubutegetsi, byaherukaga muri Niger muri Nyakanga 2023, mbere yahoo Coup d’Etat zabaye muri Guinea, Mali na Burkina Faso.

Abasirikare 12 bafashe ubutegetsi basheshe ibyavuye mu matora
Abaturage bagaragaje ko bishimiye guhirima kwa Bongo

UMUSEKE.RW