Abifuza kurasa abahiritse ubutegetsi muri Niger bahawe nyirantarengwa

Ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika byahaye gasopo umuryango w’ubukungu wo muri Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO n’abandi bose bifuza kugarura ku butegetsi Mohammed Bazoum uherutse kubwirukanwaho n’igisirikare muri Niger.

Ibihugu byiyemeje gutabara Niger mu gihe yaterwa

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru, abategetsi ba CEDEAO bahaye iminsi irindwi agatsiko ka Gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger ngo kabe kasubije ku butegetsi Mohamed Bazoum.

Mbere yaho, abakoze Coup d’Etat baburiye ko bazahangana na gahunda y’ubushotoranyi kuri Niger” yakorwa n’ibihugu byo mu karere cyangwa ibyo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika).

Mu itangazo rihuriweho n’ibihugu bya Burkina Faso na Mali biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi binyuze muri Coup d’Etat, bavuze ko uzahirahira gutera Niger bazahita begura imbunda bagatabara.

Ibi bihugu byavuze ko kohereza ingabo muri Niger bizaba ari urugamba rweruye rwo kubishozaho intambara kandi bazivuna umwanzi nta kibatangira.

ISESENGURA KURI COUP D’ETAT YO MURI NIGER

Iri tangazo rivuga kandi ko mu gihe CEDEAO izahirahira ikagaba igitero kuri Niger ibihugu bya Burkina Faso na Mali bizahita biva muri uwo muryango mbere yo gufata ingamba zo kwirwanaho binyuze mu guha ubufasha ingabo za Niger n’abaturage bayo.

Amakuru avuga ko igihugu cya Algerie gituranye na Niger cyamaze gutegura abasirikare bo gutabara mu gihe Niger yaba itewe na CEDEAO n’undi uwo ari we wese.

- Advertisement -

Algerie ngo yakajije umutekano ku mupaka uyihuza na Niger ndetse abasirikare bashyirwa mu mwuka w’intambara ku buryo uwakoma imbarutso bakwinjira barwana.

Igihugu cya Guinée Conakry  mu itangazo ryasohowe n’inama ya Gisirikare ryamagana ibihano CEDEAO iherutse gufatira Niger, berura ko batazabishyira mu bikorwa.

Nta guca ku ruhande, Guinée Conakry ivuga ko igitero kuri Niger gishobora gusenya umuryango wa CEDEAO.

CEDEAO iherutse kwemeza ko nta kwihangana na guto ifite ku mahirikwa y’ubutegetsi akomeje gukorwa n’abasirikare.

Uwo muryango w’ibihugu byo mu karere wavuze ko uzafata ingamba zose za ngombwa mu gusubizaho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga” mu gihe ibyo usaba byaba bitubahirijwe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Jenerali Abdourahmane Tchiani, umutegetsi mushya wa Niger, yaburiye CEDEAO n’ibihugu atatangaje amazina byo mu burengerazuba kutivanga mu bibera muri Niger.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW