Abitwaza ibyiciro by’ubudehe basaba ubufasha bahawe ubutumwa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bose kudashingira ku byiciro  by’ubudehe mu gutanga serivise cyangwa ubufasha ubwo aribwo bwose ku baturage.

MINALOC isobanura ko ibyiciro by’ubudehe bikoreshawa gusa mu igenamigambi no gukora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Ingabire Assoumpta,mu itangazo ryo kuwa 2 Kanama 2023,   asobanura ko ibyiciro by’ubudehe bikoreshawa gusa mu  igenamigambi no gukora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage.

Ingabire Assoumpta yasabye  inzego za leta, abikorera,abafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage muri gahunda z’imibereho myiza ,ubutabera,ubukungu,gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe.

Amakuru aheruka gutangazwa yavugaga ko ibyiciro bishya ari bitanu bihagarariwe n’inyuguti A,B,C,D na E.

Icya A cyagombaga kuba kirimo ingo zirimo umukuru w’umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw gusubiza hejuru buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.

Icyiciro B cyari icy’ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi n’izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.

Icyiciro C cyari icy’ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi hakiyongeraho izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro n’uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.

Icyiciro D cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi n’izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro n’izifite uburi munsi ya metero kare 100 n’izitagira na buke mu mujyi.

Ni mu gihe icyiciro E kibarizwamo ingo z’abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n’imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.

- Advertisement -

Icyakora ubwo muri Werurwe uyu mwaka  yari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanurira Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere kuri gahunda zitandukanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yababwiye ko impamvu ibyiciro by’ubudehe bishya bitigeze bitangarizwa Abanyarwanda, ari uko bitazongera kubaho kubera ko basanze ntaho bitaniye n’amako ya kera.

Yagize ati “N’ubu ngubu byararangiye ariko ntawe twigeze tubwira ngo wowe uri icyiciro iki. Tujya no mu nama bakabitubaza, abaturage tukababwira tuti oya ibyiciro wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe mu rugo, icyo tugusaba kora uko ushoboye uzamure imibereho yawe, icyo ukeneye ukivuge, tuvugane uko icyo kintu wakibona ubigizemo uruhare”.

Yongeyeho ati “Ariko ntabwo tuzumvikana kuvuga ngo uri mu cyiciro iki n’iki, kuko twabonye biteye impungenge, kubera ko iyo utekereje wenda ntabwo nari mpari biba, ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ariko bwagiye buza, gushyira abantu mu byiciro ukavuga uti wowe uri muri iki, ni ibintu bibi cyane, ibyiciro ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo uri muri iki cyangwa iki”.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW