Africa yunze Ubumwe yahagaritse igihugu cya Niger

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, (AU) wahagaritse Niger mu bikorwa byose bijyanye n’uwo muryango nyuma y’uko abasirikare bafashe ubutegetsi.

Jenerali Tchiani ukuriye agatsiko kafashe ubutegetsi muri Niger

Africa yunze Ubumwe, n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi byahamagariye ibihugu byose bigize iyo miryango kutagira igikorwa na kimwe bikora kigamije kwemera ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger.

Africa yunze Ubumwe isaba abasirikare kurekura Perezida Mohamed Bazoum bahiritse.

Kugeza ubu Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa, Ecowas umaze igihe utangaje ko ushobora gukoresha ingufu za gisirikare gusubizaho Perezida wahiritswe.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger baherutse gutangaza ko bazatanga ubutegetsi nyuma y’imyaka itatu bamaze guhindura umurongo wa politiki y’icyo gihugu.

Umuryango wa Ecowas wamaganye ibyo uvuga ko bidashoboka.

Kugeza ubu ibihugu nka Burkina Faso, Mali na Algeria ndetse na Guinea byamaze gutangaza ko bidashyigikiye ko Ecowas ishoza intambara muri Niger

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW