Dr Alga ari we Aline Gahongayire yasohoye indirimbo yise “Zahabu’’. Ni indirimbo yakomotse ku gitekerezo cyavomwe mu biganiro Aline yagiranye n’inshuti ze. Imvano y’iyi ndirimbo yaturutse mu gutekereza uburyo umuntu ajya atinda mu kigeragezo agasuzugurwa.
Muri ibyo biganiro, babihuje n’uburyo umuntu atinda mu kigeragezo agatinda gusubizwa. Muri icyo kiganiro niho hakomotse iyi ndirimbo “Zahabu”.
Aline Gahongayire agira ati “Nk’uko zahabu inyuzwa mu muriro, inyuzwa mu ruganda igasohokamo ifite ubwiza, ndetse n’igiciro cyinshi, niko n’umuntu wageragejwe agatinda gusohoka mu kigeragezo yiga, yamara kwiga agasohoka mu kigeragezo, yanesha mu kigeragezo akamera nk’Izahabu.”
Yasobanuye ko muri iyi ndirimbo yashakaga gutanga ubutumwa bugaragaza ko n’ubwo umuntu yaba ari mu buzima busuzuguwe bwo kubabazwa, agitegereje gusohora kw’amasezerano y’Imana, igicu cyabuditse atabasha kureba imbere n’inyuma, ariko gusohoka mu kigeragezo wemye bituma umera nk’izahabu.
Yagaragaje ko zahabu ijya kuba zahabu y’agaciro yaranyuze mu bihe bitandukanye birimo guhondwa, gutwikwa, kumenwaho amazi, ariko yagera ku isoko ikahagera ifite agaciro kanini.
Gahongayire ahumuriza abatinze mu bibazo, aho yagize ati “Uwatinze mu bibazo ntiyumve ko agaciro ke karangiriye aha ngaha, ahubwo azasohoka muri ibyo bibazo ari umuntu udasanzwe.”
Uyu muntu udasanzwe yamugereranyije n’ubutunzi “Golden” cyangwa ubutunzi bw’I Bwami.
Muri iyi ndirimbo, hari aho Aline Gahongayire agira ati ’’Mu nzira yuzuye amahwa, mfite ubwoba mu mutima, ibihe bisharira n’agahinda nibyo nari nuzuye.”
- Advertisement -
Abajijwe ku mvano y’iki gitero cyuzuye intimba yagize ati “Ni ukuri, ubuzima nanyuzemo ntabwo bwari bworoshye, niyo mpamvu mpagaze uyu munsi mvuga ko Imana igira neza, kuko hari aho yanyujije ntarinzi ko nanyura.”
Yakomeje agira ati ’’Nanyuze mu bibaya, nanyuze mu buzima bwinshi ntari nabona uko nsobanura, ariko hari n’abandi babinyuzemo kandi bakomeye, rero nanjye ntabwo byari binyoroheye.”
Yakomoje ku bakomeje ku musaba gukora igitaramo, avuga ko hari ibitaramo yasubitse mu bihe bitandukanye, akaba ashaka kubanza kubisubukura.
Gahongayire uzwiho gukora ibitaramo bigamije gufasha, avuga ko atazigera akora igitaramo kigamije kwinezeza.
Ati “Sinzigera nkoresha impano nahawe n’Imana ngamije kwinezeza.”
Yerekanye ko intego y’ibitaramo akora ari ugukunda abababaye, hagafashwa imfubyi ndetse n’abapfakazi.
Nyuma y’iyi ndirimbo “Zahabu” Gahongayire yitegura gusohora indi ndirimbo yitwa “Papa w’ibyiza”. Iyi ngo yitegura kuyisohora mu kwezi kwa Cyenda, 2023.
Uku kwezi niko yaburiyemo umwana we w’umukobwa witwaga Ineza, akaba asaba abakunzi be na yo kuzayikurikira bakamenya ubutumwa bukubiyemo.
Intashyo ya Aline Gahongayire
“Ubwo Yobu yari mu bigeragezo biremereye birimo gupfusha umugore, abana, amatungo ndetse no kurwara ibishyute umubiri wose, yarihebye ageze aho atumbira ijuru yuzura imbaraga zo kwizera. Hari aho yagize ati ’’Ariko izi nzira nyuramo, nimara kugeragezwa nzavamo izahabu (Yobu 23:10).
Nubwo yari mu kaga yakomeje amaboko atentebutse agira ati “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, n’izahabu igira uruganda yacuriwemo.” Aha Yobu yashakaga kugaragaza ko n’ubwo arimo kugeragezwa, ariko yiteguye gusingira ibiri imbere kuko yiringiraga ko nyuma yo kubabara azabona umunezero, kandi agaragaza ko kwihanganira imibabaro ari byo bizatuma ayisohokamo yitwa uwanesheje.”
UMUSEKE.RW