AS Kigali WFC yatangiye nabi irushanwa rya Cecafa

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Cecafa y’abagore iri kubera i Kampala muri Uganda, AS Kigali Women Football Club, yatsinzwe umukino wa Mbere na JKT Queens FC yo muri Tanzania.

AS Kigali WFC yatangiye irushanwa rya Cecafa itsindwa na JKT Queens FC

Kuri iki Cyumweru ni bwo itsinda rya Kabiri (B) riri gukinira kuri Omondi Stadium (Lugogo), ryatangiye gukina irushanwa ryo gushaka ikipe izajya mu irushanwa rya CAF Women Champions League izabera muri Côted’Ivoireuyumwaka, Cecafa Zonal Qualifiers.

Ikipe ya AS Kigali WFC ibitse igikombe cya shampiyona iheruka, ni yo yahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kubera muri Uganda.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatangiye ibona igitego hakiri kare ku munota Kabiri, cyatsinzwe na Nyirandagijimana Diane ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’iburyo na Usanase Zawadi.

Byari bisobanuye ko ikipe yiyongereye amahirwe yo kuba yabona intsinzi ya Mbere, ariko si ko byagenze kuko JKT yabonye igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Stumani Abdallah Athuman.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya Kabiri kigitangira, umutoza wa AS Kigali yahise akora impinduka akuramo Ukwinkunda Jeannette na Mutuyemariya Florentine, basimburwa na Mukandayisenga Nadine na Odette.

Byari bisobanuye ko yogereye imbaraga mu busatirizi kuko Diane watsinze igitego yahise ajya ku ruhande rw’ibumoso, maze Odette ajya ku rw’ibumoso.

Gusa nta bwo amahirwe yari ku ruhande rw’u Rwanda, kuko ku munota wa 70, Donisi Ally Bilali yatsindiye JKT igitego cya Kabiri nyuma y’umupira wari utakajwe na ba myugariro ba AS Kigali WFC.

- Advertisement -

Umutoza Niyibimenya, yahise yongera akora izindi mpinduka, akuramo Nyirandagijimana Diane watsinze igitego, ashyiramo Maniraguha Louise wahise ajya ku ruhande rw’ibumoso maze Mukeshimana Dorothée ahita yigizwa imbere kuri urwo ruhande.

Byatumaye mu izamu ry’Abanya-Tanzania, hatangira gucamo imipira myinshi ariko ba myugariro bari bahagaze neza.

Umukino warangiye, amanota atatu atashye muri Tanzania ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 ikina na Vihiga Queens FC yo muri Kenya.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje Vihiga Queens FC, yatsinze New Generation FC yo muri Zanzibar ibitego 3-1.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanjemo: Ndakimana Angeline, Nibagwire Sifa Gloria, Uwimbabazi Immaculée, Mwizerwa Angelique (Rooney), Mukeshimana Dorothée, Mutuyemariya Florentine (Kalaba), Kayitesi Alodie, Nibagwire Libelée, Ukwinkunda Jeannette (Jiji), Usanawase Zawadi, Nyirandagijimana Diane.

Abakinnyi 11 ba JKT babanjemo
Immaculée yagize umukino mwiza
Usanase Zawadi yatanze umupira wavuyemo igitego
Ikipe yabanjemo
Nyirandagijimana Diane ni we watsindiye AS Kigali igitego
Kayitesi Alodie (ufite umupira) ntabwo byamukundiye uyu munsi
Abayobozi b’ikipe n’aba Ferwafa bari baje kureba umukino
Visi Perezida w’ikipe, Ngenzi Shiraniro Jean Paul yari muri Stade

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW