Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Bayern Munich yishyuwe miliyari 30 Frw yo kwamamaza u Rwanda
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Bayern Munich yishyuwe miliyari 30 Frw yo kwamamaza u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 27/08/2023 2:19

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage. Ni Amasezerano y’imyaka itanu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Ni nyuma y’igihe ikipe ya Arsenal Fc yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa bagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kurumenyekanisha mu mahanga.

UMUSEKE wamenye ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na FC Bayern Munich yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Bayern Munich, akazamara imyaka 5.

Gusa mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2023 nibwo impande zombi zatangaje amasezerano y’imikoranire.

Ni amasezerano yo kwamamaza u Rwanda afite agaciro ka miliyoni 25 z’amayero akabakaba miliyari 30 y’u Rwanda nk’uko amakuru UMUSEKE ufite abigaragaza nubwo impande zombi zirinze kubitangaza.

Bayern Munich izajya yamamaza Visit Rwanda muri Sitade yayo ya Allianza Arena yakira abarenga 70,000.

Kuri buri mukino Bayern Munich yakiriye Ku kibuga ya Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.

Usibye ibyo kandi muri aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Hazafungurwa ishuri ryigisha umupira w’amaguru abakiri bato haba abakobwa n’abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda.

- Advertisement -

Aya masezerano azafasha u Rwanda mu cyerezekezo cyarwo cy’iterambere mu kwimakaza ubukerarugendo n’ibikorerwa imbere mu gihugu.

FC Bayern Munich ni imwe mu makipe atanu yatsinze shampiyona eshatu z’ingenzi ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ikaba ari na yo kipe  rukumbi y’u Budage yabigezeho.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 27/08/2023 8:37 27/08/2023 2:19
Inkuru ibanza Bidasubirwaho byemejwe ko Prigozhin wayoboraga Wagner yapfuye
Inkuru ikurikira Habaye amavugurura mu modoka zitwara abagenzi
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?