Bayern Munich yishyuwe miliyari 30 Frw yo kwamamaza u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage. Ni Amasezerano y’imyaka itanu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Ni nyuma y’igihe ikipe ya Arsenal Fc yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa bagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kurumenyekanisha mu mahanga.

UMUSEKE wamenye ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na FC Bayern Munich yashyizweho umukono tariki 15 Kanama 2023 hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Bayern Munich, akazamara imyaka 5.

Gusa mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2023 nibwo impande zombi zatangaje amasezerano y’imikoranire.

Ni amasezerano yo kwamamaza u Rwanda afite agaciro ka miliyoni 25 z’amayero akabakaba miliyari 30 y’u Rwanda nk’uko amakuru UMUSEKE ufite abigaragaza nubwo impande zombi zirinze kubitangaza.

Bayern Munich izajya yamamaza Visit Rwanda muri Sitade yayo ya Allianza Arena yakira abarenga 70,000.

Kuri buri mukino Bayern Munich yakiriye Ku kibuga ya Allianza Arena hazajya haba hari ibyapa byamamaza handitseho amagambo ya Visit Rwanda.

Usibye ibyo kandi muri aya masezerano RDB yagiranye na Bayern Munich harimo ko iyi kipe izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Hazafungurwa ishuri ryigisha umupira w’amaguru abakiri bato haba abakobwa n’abahungu ndetse no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda.

- Advertisement -

Aya masezerano azafasha u Rwanda mu cyerezekezo cyarwo cy’iterambere mu kwimakaza ubukerarugendo n’ibikorerwa imbere mu gihugu.

FC Bayern Munich ni imwe mu makipe atanu yatsinze shampiyona eshatu z’ingenzi ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ikaba ari na yo kipe  rukumbi y’u Budage yabigezeho.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW