Bidasubirwaho byemejwe ko Prigozhin wayoboraga Wagner yapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abakundaga Prigozhin bagiye kumuha icyubahirobashyira indabo ku ifoto ye

Uwahoze ari Umuyobozi wa Sosiyete y’abarwanyi b’abacanshuro bo mu Burusiya yitwa Wagner Group, Yevgeny Prigozhin byemejwe ko yapfuye mu mpanuka y’indege yabaye ku wa Gatatu.

Aya makuru yari yakomeje gushidikanywaho, yemejwe n’inzego z’ubuyobozi mu Burusiya.

Itsinda ry’abakora iperereza ryatangaje ko abantu 10 bari mu ndege babashije kumenyekana n’imyirondoro yabo, kandi bakaba ari bo bari ku rutonde rw’abinjiye mu ndege.

Indege ya Prigozhin yahanutse iri mu kirere cyo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Moscow tariki 23 Kanama, 2023 ihitana abantu bose bari bayirimo.

Ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin bwahakanye amakuru y’uko bwaba bwarategetse ko iriya ndege ihanurwa.

Ku wa Gatanu tariki 25 Kanama, 2023 Umunyamakuru Edvard Chesnokov uri mu Burusiya yabwiye UMUSEKE ko Putin yirinze kwemeza urupfu rwa Prigozhin mbere kubera ko hatari hasohoka ibipimo bya gihanga by’utunyangingo tw’amaraso bita ADN (cyangwa) DNA Test.

Gusa uyu Munyamakuru yari yadutangarije ko afite umuntu wizewe wamuhamirije ko Yevgeny Prigozhin yapfuye.

Yabwiye UMUSEKE ati “Umukunda cyangwa umwanga, yagize uruhare runini mu kurwanya Ubukoloni muri Africa, by’umwihariko mu bice byahoze bigenzurwa n’Ubufaransa.”

- Advertisement -

Edvard Chesnokov avuga ko we asanga Prigozhin yarishwe n’Ubufaransa kubera urwango bumufitiye.

Gusa kugeza ubu nta gihugu cyangwa umutwe witwaje intwaro wigambye urupfu rwa Prigozhin.

Yevgeny Prigozhin washinze Wagner Goup

UMUSEKE.RW