Bugesera: Bishimiye umusaruro babonye n’ubwo bahuye n’izuba ritoroshye

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kigo cya Gasore Serge Foundation niho hizihirijwe umunsi mukuru w’Umuganura, abaturage basabwa gukomeza kurangwa n’umuco w’indangagaciro zibumbatiye umuganura.
Hamuritswe umusaruro wabonetse, abahinzi basabwa gukora kinyamwuga

 

Ni ibirori byabimburiwe no gusura ibikorwa bitandukanye biranga Umuco Nyarwanda birimo kotsa runonko, kubuguza, gusimbuka, kumasha ,gucunda no kwenga ibitoki.
Haganujwe abatarahiriwe n’ibihe by’ihinga kubera izuba ryinshi, horozwa amatungo ndetse abana 400 bishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza.
Muri ibi birori by’agaciro mu muco nyarwanda, abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bashimiwe ku bw’akazi k’indashyikirwa bakora banahabwa telefone zigezweho zizabafasha guhana amakuru.
Hamuritswe kandi umusaruro w’ubuhinzi habaho gusangira, hafashwa abarumbije mu gihembwe gishize cy’ihinga.
Imbuto nkuru zirimo ibishyimbo, ibigori n’amasaka n’izindi zaheshejwe umugisha n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, basangiriye hamwe ibyo kurya byiganjemo ibya Kinyarwanda ndetse baha n’abana amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko Umuganura ari isoko y’ubumwe ukaba ishingiro ry’ubudaheranwa ukaba n’umuco ukomeye ushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Umuganura n’igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda mu gusigasira umuco ndetse na kirazira.”
Yasabye abaturage b’Akarere ka Bugesera gushyira imbaraga mu gihembwe cy’ihinga kigiye gutangira, ubutaka bwose bushoboye guhingwa bukazakoreshwa.
Yagize ati “Mboneyeho gishishikariza abahinzi kwitabira ubuhinzi bw’umwuga, bakoresha inyogeramusaruro kandi bahinga ahantu hose hasanzwe hadahingwa.”
Ababyeyi bashishikarijwe kohereza mu Itorero abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo bigishwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Hokejwe runonko mu rwego rwo kugaragaza ko umuco udakwiriye gucika
Abana basangiriye hamwe umusaruro bibutswa indangagaciro z’umuco nyarwanda

h

Abanyarwanda barangwa no gusangira byose nta gushishanya
Hagaragajwe uko abanyarwanda bengaga inzoga igahuza imiryango mu birori bitandukanye
Ababyeyi bari gucunda amata yo guha abana
Bakinnye igisoro nk’umwe mu mikino ufitanye amateka n’abanyarwanda
Abaturage bari bafite umunezero mwinshi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ashyikiriza inka umuturage worojwe
Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane mu muco nyarwanda
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW