Bugesera: Ikibazo cy’ibura ry’amazi cyakajije umurego

Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera bavuga ko muri iki gihe cy’impeshyi ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeza gufata indi ntera aho abona umugabo agasiba undi, bamwe bayobotse ibishanga aho basangira n’amatungo amazi mabi.

Amazi akomeje kubiza ibyuya abatuye u Bugesera

Abafite imiyoboro y’amazi mu ngo za bo, hari abaheruka kuyabona mu kwezi kwa kane, ubu ikaba ihari nk’umutako gusa.

Muri aka Karere kandi higanje amwe mu mavomero adaheruka koherezwamo amazi kuri ubu yamezeho ibyatsi.

Abaturage bavuga ko basigaye barwana no kubona amazi yo gutekesha, ibyo gukora isuku bikaza nyuma, hakaba ubwo ikorwa cyangwa ntikorwe.

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko Bugesera isanzwe ifite ikibazo cy’amazi, ariko ngo mu mezi ashize cyasaga n’icyagabanutse ubwo akavura kari kakigwa.

Gusa ubu ibintu ngo byasubiye irudubi kuko hari n’ubwo umuntu yemera akagura ijerekani y’amazi kuri 400 Frw cyangwa 500 Frw.

Abatabasha gukora ingendo zo kujya guhiga ahari amazi bashaka abanyonzi bajya kubavomera bakabagereza amazi mu ngo kuko amavomero yo muri Karitsiye ahenshi yumye.

Ndagijimana Elissa usanzwe akora akazi ko gushyira abantu amazi mu ngo akoresheje igare avuga ko bibasaba gukora urugendo rurerure na bo bagahita bazamura igiciro cy’ijerekani y’amazi.

Ati “Ubu yarabuze tujya kuyakura Ramiro hari nubwo dusanga yakamye cyangwa hari umurongo muremure, amazi muri iki gihe cy’impeshyi yarabuze cyane.”

- Advertisement -

Abaturage bavuga ko igiciro cy’amazi y’isoko izwi nka Rwakibirizi yo mu Murenge wa Nyamata asigaye akosha aho hari aho injerekani igura 700 Frw hari n’aho ageze kuri 1000 Frw, biterwa n’urugendo uyacuruza yakoze.

Abaturiye ibishanga ntibakigora bakora ingendo zo gushakisha ahari amazi meza kuko usanga babyigana n’amatungo kugira ngo babone amazi yo gukoresha mu ngo.

Uyu yagize ati “Usanga dukoresha amazi mabi bikagira ingaruka ku buzima bwacu cyane inzoka zo mu nda zibasira abana bacu.”

Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Bugesera, Uwimana Bora Odette yabwiye UMUSEKE ko amazi yabaye macye bitewe n’ibihe by’impeshyi ndetse n’ikibazo cy’umuyoboro uyakura ku ruganda rwa Kanzenze ngo wari waracitse.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ubwinshi bw’ibikorwa n’abakenera amazi mu Karere ka Bugesera biri mu bituma bamwe mu baturage atabageraho, ibyo asobanura ko afatirwa mu nzira ntagere hose.

Uwimana mu mvugo isa no kwikiza yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 amazi aza kuba yageze mu miyoboro ku buryo ” nta kibazo” kizongera kubaho.

Ati “Twijeje abaturage ko bigera nimugoroba amatiyo amaze kuzura amazi ku buryo nta kibazo cyongera kubaho mu bice bya Ntarama na Nyamata.”

Gusa uyu muyobozi atanga icyizere ko hari ikigega cya Metero Kibe 8000 cyubatswe ahitwa ku Gahembe bitezeho ko kizakwirakwiza amazi mu bice bitandukanye by’u Bugesera.

Ni mu gihe abo mu Mirenge ya Juru na Mwogo bamaze kumenyera kuvoma ibishanga bizezwa ko mu mezi abiri bazabona amazi meza aturutse ku muyobora mushya uri kuhubakwa.

Amwe mu mavomero yarumye kubera kudaheruka amazi

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera