Bugesera: Uko ubuhinzi bw’ibihumyo bwateje imbere Haburukundo

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Haburukundo Love ni umusore utuye mu Kagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, amaze umwaka ahinga ibihumyo aho byamufashije kwiteza imbere anaha akazi urubyiruko.
Haburukundo avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo bwinjiriza ubushyizeho umwete

 

Yatangiye guhinga ibihumyo mu mwaka wa 2022 atangirana igishoro cya 50,000 Frw gihwanye n’imigina 100, iyi migina ngo yayibonyemo inyungu mu gihe gito, bimutera umuhate wo gukomeza kubihinga no kubyagura.
Kugeza ubu Haburukundo avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo abukorera ku buso bwa metero kare Eshanu kuri Eye agakuramo umusaruro ushimishije.
Ubwo yaganiraga na UMUSEKE yavuze ko ubu yiyeguriye ubu buhinzi kuko butanga ifaranga kandi mu gihe gito.
Avuga ko umuhinzi wabishyizemo umwete ashobora kubona umusaruro w’ibiro 50-100 ku munsi kandi mu gihe cyose cy’umwaka, kuko bihingwa ahantu hatwikiriye bikavomererwa.
Ni igihingwa kitabura isoko kuko abanyamahoteli n’abandi baba bifuza ibihumyo byo gukoramo ‘pottage’, isupu, boulettes’ ndetse na brochettes byuje intungamubiri.
Akomeza ashimangira ko uwinjiye muri ubu buhinzi nta kandi kazi gapfa kamushitura nk’uko byamugendekeye.
Ati “Mbona harimo kuzamo amafaranga nibyo kujya gusaba akazi ndabireka mpita nikomereza ubuhinzi bw’ibihumyo.”
Asobanura ko ibisigazwa by’imyaka byamubereye nka zahabu, mu gihe abandi babijugunya we abibyazamo imigina nyuma igaterwa agasaruramo ibihumyo byujuje intungamubiri.
Byibura buri kwezi Kompanyi yashinze yitwa ‘HA LOVE FARM’ itunganya imigina 2,500, aho bitamugora kubona isoko kuko ibihumyo byunganira inyama hakaba n’ababifata nk’umuti w’indwara nyinshi.
Ikilo cy’ibihumyo ku isoko bagitangira amafaranga 2,000 Frw naho umugina bakawugurisha 500 Frw.
Ati “Ubusanzwe ibihumyo n’igihingwa ushobora guhinga ukajya usarura buri kwezi kandi ugahita wongera ugahinga.”
Yishimira kuba abantu baratangiye kumenya ko ari igihingwa nk’ibindi by’umwihariko asaba ababyeyi gukora ubu buhinzi budasaba ubuso bunini mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana.
Haburukundo yagiriye inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mufuka bagakora ubuhinzi ngo kuko harimo amahirwe menshi yo gutera imbere n’abarufasha benshi kuburyo bitagoranye.
Ati ” Nibakure amaboko mu mifuka bakore, bo gutsimbarara kugushaka akazi ahubwo bihangire imirimo cyane cyane iy’ubuhinzi n’ubworozi, bisaba igishoro gito.”
Kompanyi ya ‘HA LOVE FARM’ bateganya kujya batunganya Sambusa, Brochettes, Boulettes n’ibindi bifitanye isano n’ibihumyo.
Nubwo afite inzozi zo kwagura amarembo akajya ku isoko ryo hanze ngo baracyahura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho bifasha ibihumyo guhangana n’ubushyuhe bwo mu Bugesera.
Kuri ubu Haburukundo akoresha abakozi bakora nyakabyizi batatu n’abandi babiri bahoraho. Nibura buri mukozi ngo amuhemba 2500 Frw ku munsi, we akibarira ibihumbi 200 Frw nk’umushahara w’ukwezi.
Haburukundo asigaye yitabira ama murikabikorwa anigisha ibyiza by’ibihumyo
Ibisagazwa by’imyaka abibyazamo umusaruro ufatika
Ibihumyo birakunzwe cyane kubera intungamubiri bikungahayeho
Ushaka imigina cyangwa ibihumyo byiza wahamagara izo numero

Haburukundo asaba urubyiruko kumugana akaruhugura kuri ubu buhinzi
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera