Dr Mukeshimana yatangiye inshingano muri IFAD

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023,yatangiye inshingano za  Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD.

Dr Mukeshimana ku munsi wa mbere atangira inshingano yatangaje ko azaharanira ko abahinzi bato  batezwa imbere.

Yagize ati “Nishimiye kujya muri IFAD no guhamagarira isi gushora imari mu bahinzi bato ndetse no gukomeza guharanira ko uburyo bwo kubona ibiribwa ku isi  n’imbere mu gihugu butajegajega,kandi bukangana kuri bose uhereye kuri ba babandi babukorera .”

Yongeyeho ko “Yizeye ko ubuhinzi bwagira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage  baba mu cyaro bava mu nzara n’u bukene.”

Avuga ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gushora imari mu bahinzi bato ,barushaho guhanga udushya no kugira imbaraga bityo bagahaza isoko ry’akarere ndetse  no kuzamura ubukungu bw’abatuye icyaro.

Dr Geraldine Mukeshimana yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Nyakanga 2014. Yasimbujwe Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri kuva muri Werurwe uyu mwaka.

IFAD ni urwego rushamikiye ku Muryango Mpuzamahanga wita ku biribwa n’ubuhinzi ku isi.
Ni ikigega cyita ku baturage bo mu bice by’icyaro binyuze mu kubongerera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuvugurura imirire mu miryango no kongera umusaruro.

Bafashwa kandi kwigira, kwagura ubucuruzi no guhangana n’imbogamizi z’iterambere ryabo.

Kuva mu 1978, imaze gutanga miliyari zirenga 23 z’amadolari nk’impano n’inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto.

- Advertisement -

Dr Mukeshimana watangiye inshingano yakoze mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi.  Yabaye umwarimu muri kaminuza y’uRwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga(doctorat) yakuye muri Kaminuza ya Michigan  yo muri Amerika mu bijyanye na Biotechnology.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW