Fulgence Kayishema yongeye gutabwa muri yombi

Fulgence Kayishema yongeye gutabwa muri yombi hagendewe ku itegeko rimusabira koherezwa kuburanishwa i Arusha muri Tanzania ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusabe bwo kumwohereza i Arusha bwatanzwe na IRMCT, Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, rwashyiriweho u Rwanda nyuma y’uko rusoje imirimo yarwo.

Yatawe muri yombi mu gihe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri nabwo yagombaga kujya mu Rukiko Rukuru rw’i Cape Town.

Uru rukiko rushaka ko yisobanura ku byaha ashinjwa ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Fulgence Kayishema yari asanzwe ari muri gereza yo muri Afrika y’Epfo inyuma y’aho habonetse amakuru y’uko akora mu mirima y’imizabibu [ikorwamwo divayi] muri Pearl mu ntara Western Cape.

Yafashwe yari amaze imyaka irenga 20 ashakishwa.

Agitabwa muri yombi, yashinjwaga  kurenga ku mategeko ya Afurika y’Epfo agenga abinjira n’abasohoka.

Abashinzwe iperereza muri Afurika y’Epfo bavuga ko kuva mu 2000 yagera muri icyo gihe, yakibagamo yarahinduye amazina.

- Advertisement -

Kayishema ashinjwa  kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu.

Urubanza rwe rwimuriwe ku itariki ya 30 Kanama, 2023 kugira ngo urukiko rurebe niba rufite ububasha bwo gufata umwanzuro ku kuba yakoherezwa kuburanira muri Tanzania.

Ku ruhande rwe, ahakana ko nta ruhare na ruke yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fulgence Kayishema umaze imyaka 20 yihisha YAFASHWE

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW