Guverineri Gasana yasabye abatuye Bugesera kwimakaza isuku

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana yasabye abatuye Akarere ka Bugesera guharanira kugira u Rwanda rutoshye, rutekanye kandi rufite abaturage bafite imibereho myiza.

Ibi yabisabye ku wa 23 Kanama 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru ku bukangurambaga bw’isuku n’isukura kimaze iminsi 10 gitangijwe mu Bugesera kikazamara amezi 4.

Guverineri CG Gasana yagaragaje ko Akarere ka Bugesera gakwiriye kurangwa no kunoza isuku, gutanga serivisi nziza, umutekano, gufata neza ibikorwaremezo no kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko gahunda ya “Smart Bugesera” igamije kubyaza amahirwe ari muri aka Karere no kwihutisha iterambere ryako, ashimangira ko izakwirakwizwa mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

Yagize ati ” Akarere ka Bugesera rero ni ko konyine mu Ntara y’Iburasirazuba katoranyijwe kugira ngo kabe icyerekezo n’utundi two turebereho kandi tujye muri uwo murongo.”

Yagaragaje ko ibikorwa remezo biri kuzamurwa mu Bugesera n’imiterere yaho bikurura abashoramari ndetse n’abandi bifuza kuhatura uko bwije n’uko bucyeye.

Yasobanuye ko muri aka Karere hari amahirwe y’iterambere rijyanye n’ubukerarugendo, amahoteli, asaba abaturage n’abikorera kubyaza umusaruro ufatika ibiyaga bigakikije.

Ati “Kurinda ibidukikije n’uburobyi buteye imbere ndetse aya mazi akaba afasha abaturage kuhira imyaka yabo.”

CG Gasana yavuze kandi ko kuba Bugesera ikora ku mipaka bifasha kwagura ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

- Advertisement -

Ikibuga mpuzamahanga kiri kubakwa, icyanya cy’inganda ngo biri mu bikurura abantu benshi ku buryo biri kuzamura imiturire.

Yagize “Abantu bari kuza ari benshi, dufite abaturage barenga ibihumbi 500, ku Ntara twe tubona ari ikintu kiza kuko abakozi baraboneka bafite ubumenyi, kwihangira imirimo biraboneka ndetse ibikorwa bikaba bishaka abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi.”

Abaturage bibukijwe ko buri wese afite inshingano zo kwita ku isuku, yaba aho atuye, aho agenda n’aho akorera.

Guverineri CG Gasana yashimangiye ko batazihanganira abayobozi bagenda biguru ntege muri gahunda z’isuku n’isukura mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri CG Gasana n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi mu kiganiro n’itangazamakuru

 

Guverineri CG Gasana yasabye abaturage guca ukubiri n’umwanda

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera