Hagaragajwe amahirwe ahishe mu guha akazi abafite ubumuga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abafite ubumuga bakora muri Stafford batanga serivisi nziza n'akanyamuneza ku maso

Ba rwiyemezamirimo bakoresha abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaza ko hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu guhindura imyumvire ya bamwe mu bakoresha batekereza ko abafite ubumuga badatanga umusaruro ufatika mu kazi.

Nubwo abafite ubumuga hari ingingo zimwe na zimwe ziba zidakora neza, ni abantu nk’abandi bafite imitekerereze mizima kandi bakora ibikorwa bibateza imbere n’igihugu muri rusange.

Byagarutsweho ku wa 25 Kanama 2023 ubwo hasobanurwaga byimbitse umushinga w’imyaka itanu wa Feed the Future, Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID.

Ni umushinga ugamije gufungura imirimo ihuriweho no kwagura ubucuruzi hibandwa cyane cyane ku kugera ku rubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

Hagaragajwe ko ubumuga atari ikibazo ahubwo ikibazo ari imbogamizi ziba zihari zituma ufite ubumuga afatwa nk’udashoboye.

Mukamusana Sylvie, afite ubumuga bw’ingingo avuga ko hari abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo kubona akazi mu bikorera ariko usanga bakimwa.

Ati “Kubera ibikoresho bashobora gusaba abakoresha kugira ngo babashe gukora bisanzuye ariko iyo bidahari, abatanga akazi bagaha abandi.”

Abafite aho bahuriye n’ibikorwa byose bibyara inyungu basabwe kudaheza abafite ubumuga ubwo aribwo bwose kuko bashoboye.

Stafford Rubagumya, Umuyobozi wa Stafford Coffe Brewers yabwiye UMUSEKE ko mu mwaka wa 2021-2022 yatangiye gukoresha abakozi bamwe muri bo bafite ubumuga bwo kutavuga ndetse umusaruro wiyongereyeho 15% ugereranyije na mbere.

- Advertisement -

Ati “Bisobanuye ko n’undi muntu wese washaka gukora ubucuruzi cyangwa washaka gutanga amahirwe kuri aba bana, si impuhwe abagiriye ahubwo batanga umusaruro mwinshi cyane.”

Stafford avuga ko usanga bafite igikundiro no kunoza akazi ntabyo kurangara, by’umwihariko babana neza n’abakozi bagenzi babo.

Stafford Rubagumya yemeza ko gukorana n’abafite ubumugu byazamuye ubucuruzi bwe

Niyindorera Aubin Guershom, umuyobozi wa Aubin Produce Internationl Ltd avuga ko mu bakozi 2000 bakoresha barimo 400 bafite ubumuga, bakaba bagira uruhare rukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga bwo kugemura ubuki, imiteja n’ibikomoka ku mbuto bakora.

Ati “Turashishikariza abandi bikorera kwibuka ko abafite ubumuga na bo bafasha mu iterambere ry’ibigo bakorera.”

Timoty Shumaker, Umuyobozi wa Feed the Future-Hanga Akazi yijeje abafite ubumuga ko bazabafasha kwihangira imirimo no kubona akazi.

Ati “Ibyo bashinzwe babikora neza, ntawukwiye kugira impungenge ku bushobozi bw’abafite ubumuga mu kazi kuko barashoboye.”

Yavuze ko aho abafite ubumuga bafite imirimo batanga umusaruro ushimishije nk’uko bigaragazwa n’abakoresha babo.

Uyu mushinga Feed the Future -Hanga Akazi uzakorera mu Turere twose tw’Igihugu ukazamara imyaka 5 aho uzagera ku bashaka akazi bagera ku bihumbi 23 ndetse hakazahangwa imirimo ibihumbi 19.

Mu ibarura rya gatanu ry’abaturage n’ingo mu Rwanda ryakozwe muri Kamena 2022, rigaragaza ko abantu bafite ubumuga  391,775 muri bo abagore ni 216,826.

Timoty Shumaker, Umuyobozi wa Feed the Future-Hanga Akazi avuga ko bazibanda cyane ku byiciro by’abafite ubumuga 
Abafite ubumuga bakora muri Stafford batanga serivisi nziza n’akanyamuneza ku maso
Abafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihezwa mu gutanga akazi, basaba ko byavaho burundu
Ba rwiyemezamirimo bagaragaje amahirwe ari mu guha akazi abafite ubumuga

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kamonyi