Muhanga: WASAC irashinjwa kudasaranganya amazi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bamwe mu bafatabuguzi b’Ikigo gishinzwe Isuku n’isukura(WASAC) mu Karere ka Muhanga bavuga ko mu isaranganywa ry’amazi harimo ubusumbane.
Ibi babivuze mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, wakozwe n’abatuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli ho mu Murenge wa Shyogwe.
Muri uyu muganda wo gusibura ivomo rusange rihuriraho n’umubare munini w’abahatuye, bavuga ko mu itangwa ry’amazi hakwiriye kubaho kuyasaranganya mu buryo bungana kuko akenshi abakunze kuyabona rimwe cyangwa 2 mu Cyumweru usanga ari abafatabuguzi bamwe, mu gihe abandi amavomo yumye.
Aba baturage bakavuga ko ibura ry’amazi muri ibi bihe by’impeshyi babizi, ariko bakanenga ko iyo bagize amahirwe  WASAC ikayohereza agera ku bantu bamwe buri gihe, abandi bagahora bajya kuvoma mu kabande ahari ivomo rusange n’umubyigano ukabije w’abayashaka.
Abandi muri abo baturage babwiye UMUSEKE ko hari abayaheruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, kugeza ubu bakaba batarongera kuyaca iryera.
Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, Uzabakiriho Théophile avuga ko kubera iyo mpamvu yo kubura amazi batekereje gusibura ivomo rusange kugira ngo ingo 289  zituye Umudugudu zibashe kubona amazi meza.
Ati “Ingo 289 zituye Umudugudu zigizwe n’abantu barenga 1000, abenshi bavoma kuri iri riba.”
Mudugudu avuga ko Ubuyobozi bw’iki kigo bwagombye gufata abafatabuguzi kimwe hatabayeho ubusumbane mu isaranganya ry’amazi.
Mukeshimana Monique avuga ko uburyo hari ababyuka mu rukerera baje kuvoma bakibwira ko bahagera bagenzi babo basangiye iri vomo batarabyuka.
Ati “Bahageze mu museso batinda ku murongo kuko bagera ku ivomo izo saha bakageza saa sita za ku manywa bataravoma.”
Abatuye Kabeza kubona amazi kuri iri vomo bisaba kuzinduka mu museso
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave avuga ko ibyo abo baturage banenga WASAC ari byo, kuko niba ingano y’amazi bafite mu kigega ari nkeya, bagombye gukwirakwiza ayo make bafite ku bafatabuguzi bose batuye Umujyi.
Ati “Amazi makeya bafite agomba gusaranganywa mu buryo bwiza kandi bunoze abaturage bakayasangira uko angana.”
Niyonzima avuga ko bakoranye ibiganiro n’Ubuyobozi bwa WASAC  mu minsi ishize, bumvikana ko bakora umuyoboro mugari ukura amazi kuri AIDER ukayageza ku batuye uyu Murenge kubera ko icyo cyuzi ariho giherereye.
Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Muhanga, Sematabaro Joseph avuga ko bagiye gukosora icyo kibazo cy’isaranganya ry’amazi abaturage banenga, make ahari bose bakayabona.
Sematabaro avuga ko amazi menshi bazavana ku muyoboro w’icyo cyuzi bazayaha ibagiro rya Misizi, andi bakayaha abatuye mu Mudugudu wa Murambi.
Ati “Metero kibe z’amazi zari zisanzwe zoherezwa muri ibyo bice tuzazongerera abo baturage batuye Kabeza n’abandi bafite ikibazo cy’amazi makeya.”
Uyu Muyobozi avuga ko imirimo yo kuzana amazi mu Murenge wa Shyogwe itangira kuri uyu wa mbere Taliki 28 Kanama 2023.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi kiravugwa no mu yindi Midugudu yo mu Mujyi wa Muhanga, Ubuyobozi bwa WASAC bukavuga ko igisubizo kirambye kigiye kuboneka kuko inyigo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruherereye mu Murenge wa Kabacuzi yamaze gukorwa.
Mudugudu, Uzabakiriho Théophile avuga ko mu isaranganya ry’amazi harimo ubusumbane
Hakozwe Umuganda ngarukakwezi wo gusibura no gufukura iriba
Abatuye Umudugudu wa Kabeza bavuga ko ivomo rusange rimwe ritabahagije

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga