Nyuma y’uko kuva mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwasabye ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO] kwinjiza mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ntibikunde, hari icyizere ko bigiye gushyirwa mu bikorwa.
Inzibutso zigomba kwandikwa ni urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi, urwa Nyamata ruri mu Karere ka Bugesera, ndetse n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Kwandika izi nzibutso mu murage w’Isi bizafasha kurwanya no gukumira abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bigamije kandi kwibutsa amahanga ko afite inshingano zo kureba ahantu hose Jenoside ishobora kuba igakumirwa hakiri kare.
U Rwanda bizarworohera gusaba UNESCO ishinzwe uburezi ku Isi, ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yongerwa mu nteganyanyigisho z’amashuri ku Isi.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2023 yateguwe na Leta y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika gishinzwe kurengera umurage ndangamateka muri Afurika gishamikiye kuri UNESCO, hasobanuwe aho urugendo rwo kwandika inzibutso enye z’u Rwanda mu murage w’Isi bigeze.
MINUBUMWE yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwasabwe n’impuguke za UNESCO bijyanye no kunoza ibyaburaga kuri izo nzibutso byashyizwe ku murongo.
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko mu bihe bitandukanye bakoranye nizo mpuguke, bakaba biteze ko mu nama izabera muri Arabie Saoudite muri Nzeri 2021 izafatirwamo icyemezo cya nyuma kuri izo nzibutso.
Ati “Kuko dosiye yo yaratanzwe, yararangiye, yarasuzumwe n’impuguke zibifitiye ububasha zoherejwe na UNESCO inshuro nyinshi turakorana.”
- Advertisement -
UNESCO yari yasabye Leta y’u Rwanda gukora k’uburyo inzibutso zibamo amakuru yose akenewe ku byazibereyemo k’uburyo uzisuye ayamenya bidasabye ko hari uyamusobanurira.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ziriya nzibutso zujuje ibisabwa byose na UNESCO zikaba zibitse amateka yihariye aho zigaragaza indangagaciro zidasanzwe ku rwego mpuzamahanga.
Byitezwe ko amakuru akubiye muri ziriya nzibutso azahuzwa n’ayo impuguke za UNESCO zizibonera nyuma y’urugendo ngenzuzi zirimo mu Rwanda.
Ku wa 10-25 Nzeri 2023 nibwo inama yaguye ya 45 ya Komite ishinzwe umurage w’Isi izateranira i Riyad mu gihugu cya Arabie Saoudite ari nayo izafatirwamo umwanzuro winjiza ziriya nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’Isi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW