Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, ryerekanye imyenda ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 19, izambara mu Gikombe cy’Isi kigiye kubera muri Croatia.
Guhera tariki 2-13 Kanama 2023, mu gihugu cya Croatia haraba hari kubera imikino y’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi mu ngimbi zitarengeje imyaka 19 rigiye gukinwa ku nshuro ya cumi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabanje guca mu myitozo y’iminsi icumi mu Mujyi wa Madrid muri Espagne ariko ikaba yamaze kugera muri Croatia, yamaze kwerekana imyenda izambara muri iri rushanwa rinini ku Isi.
Imyenda ibiri yagaragajwe, irimo iyigenjemo amabara y’umuhondo n’ubururu.
U Rwanda ruherereye mu itsinda rya Mbere [A], aho iri kumwe na Portugal na Algérie.
Nyuma yo kumenya itsinda u Rwanda rurimo, Umutoza w’u Rwanda, Bagirishya Anaclet, yavuze ko bizaba bigoye guhura na Croatia iri mu rugo ndetse na Portugal iheruka kwitwara neza mu Gikombe cy’u Burayi.
Kuri Algérie, yavuze ko ari ikipe idakanganye cyane nubwo banganyije na yo mu mukino wahesheje u Rwanda itike muri Nzeri 2022.
Ati “Ni itsinda navuga ko ritoroshye ku buryo bisaba gukora cyane. Kuri Portugal, navuga ko ari ikipe nziza cyane kuko yabaye iya gatandatu muri Euro 2022. Croatia ni igihugu kizakira, kiri mu rugo kandi kiri ku rwego rwiza nubwo kidakanganye mu byiciro by’ingimbi.”
Yakomeje agira ati “Algeria ni ikipe ya hano ku Mugabane wa Afurika ndetse twakinnye hano, nanavuga ko tubona itike ni umukino twahuyemo na yo turanganya, birangira biduhaye amahirwe. Navuga ko ugereranyije muri iyi minsi, ni ikipe na yo idakanganye cyane.”
- Advertisement -
Ku bijyanye n’icyizere Abanyarwanda bakwiye kugira, uyu mutoza yashimangiye ko batangiye gutekereza ku makipe bazahura ndetse itsinda barimo rikinika ku buryo bagiye gukora cyane bakazabasha kurisohokamo bakagera mu kindi cyiciro.
Ati “Mu by’ukuri, ni itsinda rikinika, twiteguye ko tugomba guharanira uburyo tugomba kurisohokamo nubwo biba bitoroshye iyo ukina n’ikipe iri mu rugo ndetse n’iy’i Burayi ariko ntibiduteye ubwoba kuko natwe turi kwitegura ugereranyije n’aho twahereye n’uburyo twabonyemo itike. Bwari uburyo bugaragaza ko habayeho gutegura no gukora cyane kandi iyo gahunda yo gukomeza gukora cyane irahari, ntiyigeze ihagarara.”
Izi ngimbi z’u Rwanda zizatangira irushanwa ku wa Gatatu tariki 2 Kanama, zikina na Portugal.
UMUSEKE.RW