Ibyo AS Kigali y’Abagore yigiye muri Cecafa ya 2023

Nyuma yo gusezererwa itarenze umutaru, umutoza mukuru wa AS Kigali Women Football Club, ahamya ko hari ibyo bigiye muri iri rushanwa bizabafasha mu ritaha mu gihe bazaba babonye itike yo kurikina.

Batahanye amanota atatu

Ikipe ya AS Kigali WFC, nta bwo yagize amahirwe yo kugera muri ½ cy’irushanwa rihuza amakipe yo muri Zone ya Cecafa, ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwa yo, CAF Women Champions League izabera muri Côte d’Ivoire uyu mwaka.

Ni nyuma yo gutsindwa imikino ibiri na JKT Queens FC yo muri Tanzania na Vihiga Queens FC yo muri Kenya. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatsinze umukino umwe wa New Generation FC yo muri Zanzibar mu mikino itatu. Ibitego by’intsinzi by’uyu munsi, byatsinzwe na Nibagwire Libelée na Mukeshimana Dorothée.

Aganira na UMUSEKE, Niyibimenya Daniella utoza AS Kigali WFC, yavuze ko hari amakosa bakosoye bari bakoreye mu mikino ibiri yabanje ariko kandi ko hari n’ibyo bigiye muri iri rushanwa.

Ati “Mbanje gushimira abakinnyi kuko bagerageje gukosora ukurikije uko twakinnye imikino twari twabanje gukina. Icyo kwishimira uyu munsi ni ukugabanya gutakaza imipira byatumye tubasha kubona aho gucisha imipira. Ikintu dukuyemo tugiye gukosora, ni ukuzamura umwuka wa bo n’imbaraga.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko, ibindi biri mu byo bigiye muri iri rushanwa, ari ukubyaza umusaruro amahirwe make ubonye ndetse no kurushaho gutera mu izamu cyane kuko ikipe atoza yanenzwe icyo kintu kenshi n’ababashije gukurikirana imikino yakinnye.

Umwaka wa Mbere iyi kipe ubwo yari yitabiriye amarushanwa nk’aya yari yabereye muri Tanzania, yari yegukanye umwanya wa Kane ariko uyu mwaka ntiwayibereye mwiza.

Abakinnyi babanjemo kuri uyu mukino
Ingabire Aline, ni umwe mu bagize umukino mwiza
Kayitesi Alodie yakinnye neza hagati mu kibuga
Mukeshimana Dorothée nawe ntiyaboroheye
Nibagwire Libelée yagoye abakinnyi ba New Generation FC
Usanase Zawadi yatanze umupira wavuyemo igitego cya Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW