Ijisho ryanjye: APR, Rayon, Kiyovu zaribwe ku banyamahanga zaguze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe hishimirwa ko umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wongerewe, amakipe manini mu Rwanda yo arantengwa ko ataguze abeza bitewe n’intego zagutse za yo.

Youssef Rharb ari mu bo Rayon Sports yagaruye

Mu kwezi gushise, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda, bava kuri batanu bakagera kuri batandatu.

Ni icyemezo cyishimiwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, cyane ko shampiyona irimo abanyamahanga benshi iba inarimo guhangana bituma abayireba baryoherwa kurushaho.

Ibi byahise bihurirana no kuba ikipe ya APR FC na Police FC zarafashe gahunda yo kongera gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga, nyuma y’imyaka igera kuri 11 bakinisha Abanyarwanda gusa.

Kuri APR FC:

Byatumye iyi kipe y’Ingabo ihita ijya ku isoko mpuzamahanga izana abakinnyi barindwi b’abanyamahanga barimo Nshimirimana Ismaël Pichu, Victor Mbaoma, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman,  Banga Salomon, Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga na Apam Assongwe Bemol.

N’ubwo iyi kipe yagiye kuri iri soko ndetse ikazana abakinnyi bamwe bakinira amakipe y’Ibihugu ya ho bakomoka ndetse bamwe bakaba barakinnye amakipe amarushanwa manini nka CAF Champions League, ariko benshi muri bo ni bakuru.

Kuba bakuru kuvugwa, kurasobanura neza ko hakabaye haratekerejwe abandi bisumbuyeho bitewe n’ubushobozi bw’ikipe y’Ingabo. Aha ni ho UMUSEKE uhera uvuga ko iyi kipe yibwe kuri iri soko.

Kuri Rayon Sports:

- Advertisement -

Iyi kipe yabanje kwigaba ku isoko, izana umunyezamu ukomoka muri Uganda, Symon Tamale, Hétier Nzinga-Luvumbu [wongerewe amasezerano y’umwaka umwe], Mvuyekure Emmanuel, Youssef Rharb, Joackiam Ojera [wongerewe amasezerano y’umwaka umwe], Aruna Moussa Madjaliwa, Jonathan Ifunga Ifasso, Charles Bbaale.

Ku ikubitiro, umutoza mukuru w’iyi kipe, Yemen Zelfani yahise akemanga ubushobozi bw’umunyezamu, Symon Tamale n’ubwa Jonathan Ifunga Ifasso wari waje yitezweho byinshi.

Ibi byatumye, umunyezamu Hategekimana Bonheur ashobora kuzaba ari we munyezamu wa Mbere wa Rayon Sports, ndetse Ifasso we yamaze gutandukana n’ikipe n’ubwo ziswe kubura ibyangombwa.

Ikirenze kuri ibi, ikipe yagaruye Luvumbu wari washinjwe n’umutoza ko aba atembera mu kibuga nyamara we akeneye abakinnyi bakora, batari abatembera.

Usesenguye neza imigurire y’iyi kipe, usanga yarongeye kubeshywe ku isoko ku yindi nshuro nyuma y’umwaka w’imikino ushize.

Kuri Kiyovu Sports:

Nyum yo kongera kugwa munsi y’urugo ku nshuro ya Kabiri, ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena, bwabanje gutandukana na bamwe mu bakinnyi yari ifite ariko ihita inagura abandi biganjemo abanyamahanga.

Mu baguzwe bavuye hanze y’u Rwanda, harimo Mulumba Sulaiman, umunyezamu Kalyowa Emmanuel, Kalumba Brian, Obediah Mikel Freeman, Basilua Jéremie, Richard Kirongozi Bazombwa na Afonso Sebastião.

Nyuma yo gukina umukino wa gicuti na Bugesera FC ndetse igatsindwamo ibitego 2-0, imigurire y’Urucaca yatangiye na benshi batangiye kugira impungenge kuri bamwe mu bakinnyi iyi kipe yaguze.

Umwe mu bagarutsweho, ni Obediah Mikel Freeman wataziwe Haaland. Uyu mukinnyi witezweho kuzatsindira ibitego byinshi iyi kipe yo ku Mumena, ntiyasoje umukino wa Bugesera FC kuko yawugiriyemo imvune yiteye ubwe.

Birashoboka ko haba hakiri kare ku kuba hagira abavuga ko abanyamahanga b’iyi kipe nta kinini bazayiha, cyane ko bataranamarana igihe ariko nanone uwakemanga ubushobozi bwa bo ntiyaterwa ibuye bitewe n’ibyari byitezwe ku baguzwe.

Ukurikije ubushobozi bw’aya makipe atatu manini mu Rwanda ndetse n’intego zagutse za yo, usanga zitaraguze abeza bajyanye n’amazina ya bo.

Gusa uretse izi, andi makipe hafi ya yose mu zizakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yaguze abanyamahanga. Aha harimo nk’Amagaju FC yaguze abarenga icumi, Bugesera FC yagiye ku isoko ry’i Burundi, Muhazi United, Sunrise FC yaguze na bamwe mu bakinaga mu cyiciro cya Kabiri, Police FC yigabye ku isoko ry’i Burundi ikazana Bigirimana Abedi na Rukundo Onesme, Étoile de l’Est FC n’izindi.

Apam Assongwe wa APR FC
Jonathan Ifunga Ifasso ari mu bahombeye Rayon Sports na shampiyona itaratangira ndetse bahita batandukana
Umunye-Congo wa Kiyovu Sports, Basilua Jéremie
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Cabangula Afonso Sebastião
Rutahizamu, Victor Mbaoma yitezwe mu bazatsinda ibitego byinshi
Umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports, Kalyowa Emmanuel
Umunyezamu, Pavelh Ndzila ari mu baguzwe muri APR FC
Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman [ibumoso] ari mu bakuru bazaba bari muri iyi shampiyona
Taddeo Lwanga ari mu bakinnyi APR FC yaguze ibitezeho kuzayifasha ku rwego mpuzamahanga
Obediah Mikel Freeman bamwe bamugizeho impungenge

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW