Perezida Andry Rajoelina, wa Madagascar yageze i Kigali mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ashima uburyo yakiriwe.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kamena 2023 nibwo Perezida Andry Rajoelina yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta
Kuri Twitter, Andry Rajoelina yashimye uburyo yahawe ikaze mu Rwanda .
Yagize ati “ Wakoze cyane Minisitiri Biruta kunyakirana urugwiro iKigali kuri uyu mugoroba.uRwanda ni igihugu cy’ikitegererezo mu iterambere muri Afurika,”
Muri ubwo butumwa yavuze ko kuri uyu wa mbere ahura na Perezida Paul, bakaganira ibijyanye n’ubufatanye n’umubano hagati y’uRwanda na Madagascar.”
Muri Kamena 2019, Perezida Kagame yagiye muri Madagascar mu birori yatumiwemo na Andry Rajoelina.
Umubano hagati y’ibihugu byombi umaze gushing imizi.
Mu 2019 uRwanda na Madagascar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ishoramari hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB n’ Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Madagascar, EDBM.
- Advertisement -
Ni amasezerano yari agamije kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere imikoranire hagati ya RDB na EDBM ndetse akagira uruhare mu kongera ubushobozi n’ubunyamwuga mu bigo byombi.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, atangaza ko uRwanda arufata nk’icyitegererezo cy’iterambere ryihuse ku mugabane wa Afurika.
Muri Mutarama 2019, nibwo Rajoelina yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 55.66%.
U Rwanda rwakiriye Perezida wa Madagascar watangiye uruzinduko rw’akazi
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW