Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali, bahimbwe amazina agaragaza ko amakipe azahura na bo bazayaha akazi gakomeye bijyanye n’uko bamwe bavuye mu makipe bahozemo.
Iyi iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yiganjemo abakinnyi bashya batandukanye n’izo bahozemo. Bamwe baratijwe abandi ntibongerwa amasezerano mu makipe bahozemo.
Ibi byatumye, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bahimba amazina atandukanye aba bakinnyi bitewe ahanini n’uko bitwaye ku mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona ubwo babonaga intsinzi bakuye kuri Bugesera FC ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Amwe mu mazina iyi kipe yahawe, harimo: Indakare cyangwa abarakare, abihebye, intoranywa, abanzwe n’andi.
Indakare cyangwa abarakare:
Kenshi iri jambo rikoreshwa, hashaka kugaragazwa itsinda ry’abantu bababajwe n’ikintu runaka, ariko bagakoresha imbaraga za bo zose kugira ngo bagaragaze ko uko bafatwaga atari ko bari.
Intoranywa:
Kenshi iyo havuzwe ijambo intoranywa, abantu bumva ikintu cyiza kuko ikinyuranyo cya ryo ni impfube. Gusa iyo bigeze ku bakinnyi ba AS Kigali, nta wushidikanya ko amazina arimo ari meza ndetse yaba intoranywa ariko hakagarukwa ku buryo bamwe batandukanye na ho bahoze.
Abanzwe:
- Advertisement -
Ni ijambo rikomoka ku nshinga “Kwangwa”. Kenshi biba bisobanuye ko umuntu ashobora kuba akora akazi ke neza, ariko intsinda ry’abantu rikaba ryamwanga nyamara ntacyo rimuhora ahubwo ari urwango gusa.
Abakinnyi bameze gutya, ikipe ihuye na bo biba bigoye kubatsinda, kuko baba barwana no kwivanaho icyasha baba barambitswe na ho bakinaga.
Kugeza ubu, muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, harimo Kimenyi Yves, Benedata Janvier na Ndayishimiye Thierry bahoze muri Kiyovu Sports ariko bakahava bavumwa n’abakunzi b’iyi babashinjaga ko batababaniye neza.
Aba bose uko ari batatu, bari kurwana no kwereka abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ibyo bavuzweho babeshyewe ndetse ko bafite ubushobozi bwo gutsinda amakipe akomeye yose mu Rwanda.
Hari kandi, Itangishaka Blaise na Ishimwe Fiston batijwe bavuye muri APR FC. Aba bari kurwana no kugaragaza ko basohotse muri iyi kipe y’Ingabo nyamara bari bafite ubushobozi bwo kuyigumamo.
Iyi kipe irimo Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Osée na Ntirushwa Aime batijwe bavuye muri Police FC. Aba na bo, bari kurwana no kwereka aho bavuye ko kitari igihe cyiza cyo kubarekura.
Hari Cuzuzo Aime Gaël wari umunyezamu wa Mbere wa Gasogi United ariko bagatandukana nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye. Ni umunyezamu mwiza ndetse ukiri muto ariko ufite akazi gakomeye ko kwaka umwanya Kimenyi Yves.
Uretse aba kandi, hari Ishimwe Saleh wavuye muri Bugesera FC. Uyu na we ni mushya muri iyi kipe, ndetse akeneye kwereka aho yavuye ko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe.
Bitewe n’ubwoko bw’abakinnyi bari muri iyi kipe, benshi ni ho bahereye bayihimba amazina atandukanye agaragaza ko bashobora kuzatungurana bakitwara neza birenze uko benshi babitekerezaga.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW