Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cy’imbonekarimwe

Josh Ishimwe watangiye kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye bwa gakondo abwirwa ko ntacyo bizamugezaho, agiye gukora igitaramo cy’imbonekarimwe azaba agaragiwemo na Korali z’ibyatwa mu Rwanda zirimo Christus Reignat na Alarm Ministries.

Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cy’amateka

Ni ubwa mbere Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye bwite kuva mu mwaka wa 2020 yinjiye mu muziki wo guhimbaza Imana.

Iki gitaramo yahaye izina rya ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ kizabera muri muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki 20 Kanama 2023.

Ishimwe wo muri ADEPR ariko usanzwe ukora indirimbo zihimbaza Imana atagendeye ku idini iryo ari ryo ryose zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Amatorero ya Gikirisitu ahamya ko gukorera Imana biruta gukorera idini runaka.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2023, Josh Ishimwe yavuze ko ari igitaramo kizahuza abantu bose mu gusingiza Imana, aho Padiri azicarana na Pasiteri n’abandi basingiza Nyiribiremwa.

Asubiza Umunyamakuru w’UMUSEKE yavuze ko iki gitaramo kizaberamo ibitangaza kuko Imana izaba ihari kandi ko aho iri ibitangaza bikoreka.

Ati ” Igitangaza cya mbere ni uko Imana izaba iri kumwe natwe, iyo Imana yahabaye ibitangaza birakoreka, ibitangaza turabyiteze cyane.”

Yavuze kandi ko abakirisitu bakwiriye gukorera Imana kuruta amadini, yongeraho ko indirimbo zisingiza Imana zitagira imipaka.

Ishimwe yavuze ko yahisemo gukora umuziki gakondo kubera ko asanzwe akunda Umuco Nyarwanda, yifuza kubihuza no kuba ari n’Umukiristu.

- Advertisement -

Ati “Nifuza ko abantu bamenya ko waramya Imana ukanayihimbaza binyuze mu njyana Imana yaduhaye ubwacu nk’Abanyarwanda.”

Yahishuye ko mu gutangira ubuhanzi yaciwe intege n’abamubwiraga ko kuririmba mu njyana gakondo ntaho byamugeza, cyane ko byari ibintu bitamenyerewe mu muziki wo guhimbaza Imana.

Ati “Gusa Nyagasani ni we udushoboza kugeza aho umuntu akora indirimbo igacurangwa inshuro zirenga miliyoni imwe”

Yashimangiye ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yaratumiye Chorale Christus Regnat na Alarm Ministries kuko ari abantu akunda ndetse akabafatiraho icyitegererezo.

Yasabye abakunzi b’umuziki kuza kumushyigikira ari benshi bagafatanyiriza hamwe kuryoherwa no gusingiza Imana mu muco Nyarwanda.

Josh Ishimwe umaze kugwiza igikundiro mu gihugu cy’u Burundi yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’Ibisingizo bya Nyiribiremwa bashobora kujya gutaramira abapfasoni n’abashingantahe.

Ati ” Sinogenda ntasimye ni intangiriro yo kwereka Abarundi ko na bo nta wamenya, Ni igihugu dukunda cy’abaturanyi, twumva n’ururimi rumwe, rwose ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Kwinjira mu gitaramo cya Josh Ishimwe ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu ikurikira, ibihumbi 15 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu batanu, amatike agurwa ku rubuga rwa www.eventixr.com.

Josh Ishimwe amaze gukora inirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Inkingi Negamiye’, ‘Yesu Ashimwe’, ‘Hari icyo nkwaka’, ‘Reka Ndate Imana Data’, ‘Munsi y’Umusaraba’, ‘Rumuri Rutazima’, ndetse akaba yashyize hanze indirimbo yasubiyemo ‘Sinogenda Ntashimye’.

Josh Ishimwe yasabye abantu gukorera Imana kuruta gukorera idini runaka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW