Kagame yagize amakenga asaba ko “kwimika umutware w’Abakono” bicukumburwa

Mu biganiro yagiranye n’Abavuga rikumvikana i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida Paul Kagame yanenze cyane abo bayobozi bagishaka kwiyumva mu moko yabo.

Perezida Kagame yavuze ko uwahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura ari we wamuhamagaye amubwira ko yafunze abasirikare bafite ipeti rya Colonel bagera kuri batatu, kubera ibikorwa barimo.

Nyuma ngo yaje kumubaza ibyo ari byo undi amubwira ko ari ibintu bishingiye ku moko, by’abantu bishyize hamwe bagatora umutware w’Abakono.

Iki gikorwa cyabaye tariki 09 Nyakanga, 2023 muri Hotel yo mu Kinigi, Perezida Paul Kagame yagaye abakigiyemo, n’abakijyanyemo abanda nk’abantu bagiye mu bintu by’umwanda byoretse igihugu.

Yavuze ko nyuma yaje gusaba ko habaho iperereza, asanga ibintu byafashe intera, amasoko ya Leta ahabwa abantu bamwe, abanda na bo bakajya mu matsinda yabo nko kwirwanaho, cyangwa na bo bagaheza abanda bishingiye ku moko.

VIDEO

Abakomeye bagiye kwimika “umutware w’Abagogwe b’Abakono”, ubu bari he?

- Advertisement -

Inkuru irambuye…

UMUSEKE.RW