Karongi: Yiyahuye avuye mu bukwe

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 21 wo mu Karere ka Karongi wari uvuye mu bukwe yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Kioda.

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Gitesi avuga ko umusore witwa Masengesho Jean Pierre yanyweye uriya muti ahita ajya kwiyicarira ku irembo.

Abo mu muryango we bagize ngo Masengesho arimo arafata akayaga ku irembo n’ubwo mbere yaho yumvise yakiwe n’icyaka agatuma murumuna we amazi yo kunywa.

Masengesho yagumye yiyicariye ku irembo abandi begekaho umuryango w’inzu maze bajya kwiryamira.

Bavuga ko batunguwe no gusanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 arambaraye hasi yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitesi, Justin Irakoze yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa ko uriya musore yakundaga inzoga cyane.

Yavuze ko nta kibazo kizwi Masengesho yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi

Yagize ati “Tukaba dukeka ko uriya nawe yaba yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’isindwe.”

Biteganyijwe ko RIB ifata ibipimo no kujyana umurambo wa Masengesho gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kibuye mbere y’uko ushyingurwa.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW