Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bawo batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga (amanegeka) kwimuka mbere y’uko igihe cy’imvura y’Umuhindo kigera.
Ni henshi mu Mujyi wa Kigali ushobora kurebesha amaso nawe ukabona ko ari mu manegeka, ku buryo iyo imvura iguye abahatuye basenga Imana ngo ibasige amahoro.
N’ubwo abahatuye babizi neza ko batuye mu manegeka kandi baba biteguye ko isaha n’isaha bishobora kubagiraho ingaruka, bavuga ko nta yandi mahitamo baba bafite.
Umujyi wa Kigali wa Kigali wavuze ko abatuye mu manegeka bose basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo.
Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko ahashobora gushyira ubuzima mu kaga ari ahafite ubuhaname bukabije burengeje 50%(hamanuka cyane) ndetse n’ahafite ubuhaname bwa 30%-50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.
Abandi basabwa kwimuka ni abatuye mu mbago z’igishanga (mu ntera itarenga metero 20 uvuye kuri icyo gishanga), ndetse n’ahatarenga metero 5 uvuye kuri ruhurura yateza akaga.
Umujyi wa Kigali ukomeza usaba abantu bose muri rusange kuzirika neza ibisenge by’inzu, gushyira fondasiyo ikomeye ku nzu kugira ngo itinjirwamo n’amazi, guhoma inzu no kuziha imireko n’imiyoboro y’amazi.
Abantu babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe na bo basabwa gusana inzu zishaje n’izangiritse, gusibura inzira z’amazi no kwirinda kumena ibishingwe muri ruhurura no mu migezi, ndetse no gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW