Kigali: Polisi yafashe abahungabanya umutekano wo  mu muhanda

Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo  kuwa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, yakoze umukwabu ku batwara ibinyabiziga, badacana amatara nijoro,ivuga ko bahungabanya umutekano.

Imodoka 39 zafattiwe mu mukwabu wo gufata abashoferi badacana amatara

Polisi y’Igihugu imaze igihe ikora ubukangurambaga, busaba abatwara ibinyabiziga gucana amatara  mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga ibinyabiziga.

Mu ijoro ryo kuwa mbere ubwo hakorwaga umukwabu mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa kigali , hafashwe ibinyaziga bidacana amatara bigera kuri 203 bigizwe na moto 164 n’imodoka 39  byose byo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bo bagaragaza impamvu zuko hari ubwo bafatwa amatara amwe yahiye.

Icyakora Polisi yo ibasaba kujya babanza gusuzuma ibinyabiziga mbere yo kujya mu muhanda, bakirinda guhungabanya umutekano wo mu muhanda

Unwe mu bafashwe yavuze ko we kudaca amatara byaturutse ku kwibagirwa, abisabira imbabazi .

Ati “Ndabizi ko gutwara ibinyabiziga ucanye amatara ari itegeko ariko ndabisabira imbabazi kuko sinari nzi ko nari ndimo kugenda ritatse.”

Umushoferi na we avuga ko gutwara ibinyabiziga ucanye amatara nijoro ari ngombwa cyane ariko we akagaragaza impamvu zuko itara rye rimwe ry’imbere ryari ryapfuye.

Ati “Nafashwe imodoka itaka amatara ariko ubu turasaba imbabazi kandi ni byiza kuko turabera abandi urugero bityo batubereho kandi ntabwo tuzongera kugenda tudacanye amatara.”

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye abafatiwe mu makosa ko polisi ibasaba kubahiriza amategeko yo mu muhanda.

Ati”Mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ugomba gukora inshingano zawe na polisi igakora izayo.Turagira ngo tubabwire yuko ibi bikorwa byo gukora umukwabu ku bantu badacana amatara,haba mu kinyabiziga imbere,haba ari amatara amurika ku mihanda, tugiye gukora imikwabu ikomeye ku buryo muza kubyitaho.Musuzume amatara yanyu.”

Umuvugizi wa polisi  avuga ko abafatiwe ibinyabiziga bahungabanyaga umutekano wo mu muhanda.

CP Kabera ati “ Abamotari,abashoferi twabafashe bahungabanya umutekano wo mu muhanda,badacanye. Turabigishije,twongeye kubahugura,Ni ubundi bigaragara yuko bafite impamvu zitandukanye. “Nta mpamvu nimwe, nta rwitwazo na rumwe rwo gutuma umushoferi,umumotari adacana amatara nijoro.”

Polisi ivuga ko abafashwe bacibwa amande mu rwego rwo kubaha ubutumwa  bwo kubahiriza amategeko agenga umuhanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW