Kirehe: Abaturiye ahitoreza abasirikare barasaba kuhimurwa

Bamwe mu baturage bo  mu Karere ka Kirehe,baturiye ahakorerwa imyitozo ya gisirikare,Nasho,barasaba kuhimurwa kuko babangamiwe n’amasasu ndetse hari n’abo akomeretsa abasanze mu mirima.

Abagaragaza iki kibazo ni abo mu Kagari ka Nyakabungo,Umurenge wa Mpanga,bafite ibikorwa by’ubuhinzi hafi y;ahitorereza abasirikare.

Musabyimana Susan yabwiye RADIO/TV1 ko abana be babiri bakomerekejwe n’amasasu ndetse hari urigendana.

Ati”Uwa mbere bamurashe muri Mutarama,uwa kabiri bamurasa muri Mata tariki ya 10.Ubwo ngiye kumva, numva uno mwana aravuze ngo yebabawe na dorosera baramurashe.Bamurashe muri Mata none ubu turi mu Kanama, aracyarigendana.”

Akomeza agira ati “Ko mfite ibyangombwa byaho banguraniye bagashaka aho banyerekeza.Kugira ngo bandasire abana babiri koko.”

Undi  nawe yagize ati “Njye ngiye kumva numva ibisasu biraturitse, abana baza biruka ngo igisasu cyari kituguyeho. Mpita mpura n’inka yahiye ku gice cyo hejuru, umusaya n’umutwe ubwoya bwashize. Aho cyakubise nsanga ziraryamye ebyiri, nari naziguze 800000frw zirapfa.”

Aba baturage bavuga ko bahorana ubwoba bw’uko bashobora kwicwa n’ayo masasu mu gihe bari mu bikorwa by’iterambere byabo mu mirima bagasaba ko bahabwa ingurane, bakimuka aho hantu.

Umuvugizi w’Ingabo z’URwanda , Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Radio/TV1  ko iki kibazo bagiye kugikurikirana  aba baturage bakazahabwa igisubizo.

Amakuru avuga ko aba baturage basabwe kujya bava mu mirima guhera saa tatu(9h00) mu gihe cy’imyitozo.

- Advertisement -

Icyakora bo ngo babifata nk’imbogamizi kuko bifuza gutera imbere .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW