Korea n’u Rwanda byasinye amasezerano, arimo n’inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 500 z’amadolari

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga wa Korea y'Epho n'abo bari kumwe na we

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea y’Epfo, Park Jin, yakiriwe mu Biro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, akaba yari yabanje kugirana ibiganiro no gusunyana amasezerano y’ubufatanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Korea y’Epho n’abo bari kumwe na we

Ibiro bya Perezidansi byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Korea, pARK jin, byibanze ku mubano uruha hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Korea.

Mbere y’uko guhura, Minisitiri Park Jin yari yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent biruta, ibihugu by’u Rwanda na Korea y’Epfo byiyemeza gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Dr Biruta avuga ko umubano hagati ya Koreya y’Amajyepfo n’u Rwanda umaze imyaka irenga 60.

Ni umubano uri mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubumenyi ngiro n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Dr Biruta Yagize ati “Twashyize umukono ku masezerano arebana no kujya tuganira tugahana ibitekerezo mu birebana na politiki, andi masezerano arebana n’ubukungu, aho twashyize umukono ku masezerano azatuma u Rwanda rubasha kubona inguzanyo mu kigega cya Korea zishobora kugera kuri miliyoni 500 z’amadorari, igisigaye akaba ari ugukora imishinga yabasha kugezwa ku gihugu cya Korea kugira ngo ibone inguzanyo zituruka muri kiriya kigega.”

Minisitiri Park Jin na Minisitiri Vincent Biruta bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano basinye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea y’Epfo, Jin Park avuga ko ibiganiro impande zombi zagiranye ari uburyo bwiza bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubutwererane.

Ati “Nejejwe no kubabwira ko Guverinoma yacu ifite intego yo kwagura ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, igihugu kiri mu bihugu by’ibanze dukorana cyane mu myaka 15 ishize, by’umwihariko mu birebana no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Guverinoma ya Korea ifite intego kandi yo gukorana n’u Rwanda nk’igihugu gihagaze neza muri aka Karere nyuma y’uko hashyizwe umukono ku masezerano arebana n’isoko rusange ry’Afurika.”

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo Park Jin, kuri uyu wa Gatandatu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 10 ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo asuye u Rwanda.

Biteganijwe ko mu mwaka utaha wa 2024 Korea y’Epfo izakira inama ihuza iki gihugu na Afurika bakaba bifuza ko u Rwanda rwagira uruhare rugaragara muri iyi nama, ikitabirwa n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru.

Mu mwaka utaha kandi iki gihugu kizaba kiri mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Minisitiri Park Jin mbere yo kugera mu Rwanda yabanje muri Ethiopia, ajya muri Zambia ndetse azanagera i Dubai aho azasoreza uruzinduko rwe.

Parl Jin yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Perezida Paul Kagame aganira na Minisitiri Park Jin

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW