Maj Gen Murasira yahawe kuyobora MINEMA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi batandukanye muri Guverinoma, aho Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yahawe Maj Gen Albert Murasira wigeze kuyobora Minisiteri y’Ingabo.

Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko  Kayisire Marie Solange wari usanzwe ayobora Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, agizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Kuri uyu mwanya yasimbuye Ingabire Assoumpta wagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe imikurire no  kurengera umwana .

Gatsinzi Nadine wakiyoboraga yagizwe  Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu,asimbuye Rose Rwabuhihi.

Mu zindi mpinduka harimo ko Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, naho Prof Bayisenge Jeannette wayiyoboraga agirwa uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Minisiteri y’Uburezi yahawe  Twagirayezu Gasapard wari usanzwe ari umunyamabanga wa Leta.

Irere Claudette wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yagizwe umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Perezida wa Repubulika  yagize kandi Madamu Jeannine Munyeshuli  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ushinzwe ishoramari rya leta no kwegeranya imaro.

- Advertisement -

Ni mu gihe Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya leta yagizwe umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi,Dr Claudine Uwera agirwa umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ibidukikije .

Sandrine Umutoni wayoboraga Imbuto Faundation yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Maj Gen (Rtd)  Dr Charles Rudakubana yagizwe Ambasaderi w’uRwanda  muri Angola. Ni mu gihe Madamu Margaret Nyagahura ari Ambasaderi uhagarariye uRwanda muri Hongiriya.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW