Mama Paccy yateguye igitaramo cy’amashimwe atumiramo abahanzi bakomeye

Bambuzimpamvu Anastasie uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Mama Paccy yateguye igitaramo cy’amashimwe yatumiyemo abahanzi bubatse amazina akomeye mu Rwanda.
Ni igitaramo cy’amashimwe yise “Iratabara Live Concert” yitiriye ya ndirimbo ye y’ubuzima busharira yanyuzemo mu myaka yo hambere.
Yagiteguye binyuze muri “Mama Paccy Concert Show”, yubakiye mu murongo wa Bibiliya uri mu Abafilipi 2:5, gihamagarira abantu kugira “wa mutima wari muri Kristo Yesu”.
Iki gitaramo kizaba ku wa 03 Nzeri 2023 muri Harvest Christian Church, Paruwasi ya Seraphat iherereye mu Murenge wa Kimironko, kuva saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Theo Bosebabirena, Thacien Titus n’abandi bazaba babukereye, abatishoboye na bo bazahabwa ubufasha.
Uyu mubyeyi yahoze acuruza agataro ari nako akwepana n’inzego zishinzwe umutekano ariko nyuma Imana iza kumuhindurira amateka aho amarira ye yavuyemo amashimwe akomeye.
Afite ubuhamya bukomeye aho avuga ko yahingiye abantu bakamuha ibiryo, yabaye mu nzu y’inkodeshanyo akajya yishyura 4,000Frw ku kwezi ariko Imana yaje kumuhindurira amateka, ubu afite inzu ye nziza, imodoka, kompanyi ikomeye n’ibindi.
Nyuma yo kurushinga mu myaka 5 ishize ndetse akanibaruka, yahise agenda buhoro mu muziki, ariko ubu agarukanye imbaraga nk’uko abitangaza.
Yagize ati “Nari narabyaye ndikwita ku mwana, none yakuze. Naherukaga gukora igitaramo ntwite uwo mwana nenda kubyara mu itorero Karumeri, ndandije muri icyo cyumweru nahise mbyara uwo mwana”.
Mama Paccy azwi mu ndirimbo zirimo ‘Amashimwe’, ‘Ibya Yesu’, ‘Turi Abanyamugisha’ na ‘Iratabara’.
Muri iki gitaramo, Mama Paccy azaririmbana n’umwana we
Theo Bosebabireba na Thacien Titus bategerejwe muri iki gitaramo cy’amashimwe
Mama Paccy n’umugabo we Hitayezu Emmanuel barashima Imana
Mama Paccy avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye imuhoza amarira
Uyu mubyeyi avuga ko afite impamvu yinshi zo guhamya ugukomera kw’Imana
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW