Manishimwe Djabel yannyeze abanyamahanga APR yaguze

Uwari Kapiteni w’Ikipe ya APR FC, Manishimwe Djabel ahamya ko abakinnyi bashya baguzwe muri iyi kipe y’Ingabo nta bushobozi budasanzwe barusha abari bahari.

Manishimwe Djabel yannyeze ubushobozi bw’abakinnyi APR FC yaguze

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2023-2024, ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhindura gahunda yari isanganywe yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Ni icyemezo ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe, nyuma yo kumara igihe umusaruro ari mubi ku rwego mpuzamahanga.

Ni ho hahise hafatwa umwanzuro, wo kugura abanyamahanga barimo Shiboub Ali Abdelrahman, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila, Denis Ngweni n’abandi.

Ubwo yaganiraga na Radio&TV10 mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’, Manishimwe Djabel wahoze ari kapiteni w’ikipe ya APR FC ariko wasoje umwaka atabona umwanya uhagije wo gukina, yannyeze ubushobozi bw’abakinnyi iyi kipe yaguze.

Ati “Nkurikije ibyo mbona, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC y’umwaka ushize na APR FC y’ubu ng’ubu. Mbona nta kinyuranyo.”

Manishimwe wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, ashobora kujya muri Mukura VS nyuma y’uko kujya gukina muri Arabie Saoudité byanze.

Mu baguzwe harimo Shiboub Ali Abdelrahman wakiniye izirimo Simba SC
Mu bo Djabel yavuze badafite kinini barushwa n’abaguzwe, harimo Bizimana Yannick

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW