Mu cyuzi cya Bishya habonetsemo umurambo

Umugabo wavuye iwe agiye mu kazi ko guhiga, umurambo we wabonwe mu cyuzi cya Bishya, gikora ku mirenge ya Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.

Icyuzi cya Bishya cyakunze kugwamo abantu bagapfa

Nyakwigendera yari yavuye iwe mu mudugudu wa Karwiru, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Iryamukuru David w’imyaka 54 y’amavuko yarohamye mu mazi ya Bishya ari hagati y’akagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, n’akagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo aho yari yagiye guhiga inyamaswa.

Abatuye muri kariya gace bavuze ko nyakwigendera yarimo yoga ahiga inyamaswa yitwa igihura (inyamaswa iba mu mazi), kuko ngo yavuye mu rugo iwe agiye mu buhigi yari asanzwe akora anifashisha imbwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immacule yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yariho yambuka mu mazi.

Yagize ati “Yapfuye ubwo yambukiraga mu mazi avuye guhiga mu mudugudu wa Nyakabuye, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwapfuye yarohowe n’abarobyi, abaturage ndetse n’abo bari kumwe.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma aho utatinzeyo bahise bamujyana iwe ku Mubuga ngo ashyingurwe.

Nyakwigendera akaba asize umugore n’abana batanu. Mu bihe bitandukanye mu cyuzi cya Bishya gikunze kugwamo abantu.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza