Mu mezi abiri abayobozi b’ibanze barenga 15 barirukanywe 

Hashize igihe gito hari inkubiri y’iyirukanwa ry’abayobozi mu nzego z’ibanze kubera “kutubahiriza neza inshingano”. Mu gihe kitarenze amezi abiri kuri ubu hamaze kwirukanwa abarenga 15 bo kurwego rw’Ibanze ndetse no ku rwego rw’Intara.

Uwahoze ari Mayor wa Musanze hagati mu ifoto, Ramuli Janvier na Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wavuzwe cyane mu kwimika umutware w’Abakono

Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Kambogo Ildephonse, yavanywe ku mirimo ashinjwa kutubahiriza inshingano no kutarengera abaturage.

Uyu asa n’uwabimburiye abayobozi b’ibanze mu kuvanwa ku mirimo mu mezi abiri ashize.

Mu ijoro ryo kuwa 5 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu habaye inama idasanzwe yafashe icyemezo cyo gukuraho umuyobozi w’Akarere kubera kunanirwa kumva inama ndetse gucyemura ibibazo by’abaturage nk’uko bikwiriye.

Icyo gihe Perezida w’Inama Njyanama ya Rubavu, Dr Kabano Ignace, yabwiye UMUSEKE ko Meya yavanywe ku nshingano n’Inama Njyanama kubera kutubahiriza inshingano.

Ati “Nta bindi twinjiramo cyane kuko ubu biri mu nzira z’amategeko kugira ngo hasohoke itangazo, ariko ni uko byagenze.”

Kwegura kwe kwabaye nyuma y’iminsi micye muri ako karere habaye Ibiza, byatwaye ubuzima bw’abaturage ndetse bukangiza byinshi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Kambogo icyo gihe yaba yarazize uburangare mu kwita ku bahuye n’ibiza.

Ikindi ni amakosa akomeye yakozwe mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ibiza, aho umuntu yajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshyeho.

- Advertisement -

Ayo makosa n’andi yarimo kudahuza na Njyanama bituma ifata icyemezo cyo kumukura ku buyobozi.

Bidatinze nyuma y’ukwezi kumwe, Inama Njyanama yose y’Akarere ka Rutsiro nayo yarasheshwe, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko nomero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29, Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro isheshwe, hakaba hahyizweho Bwana Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo.

Nubwo hatatangaje impamvu nyamukuru y’iyeguzwa ry’iyi nama njyanama, muri aka karere havuzwe ikibazo cyijyanye n’ubucukuzi bw’umucanga byatumaga bamwe mu bayobozi babyijandikamo aho gukurikirana ibibazo by’abaturage.

Muri iki kibazo ni nabwo humvikanye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ,Habitegeko Francois, byavugwaga ko hari umuturage yimye uburenganzira bwo gucukura umucanga kandi abifitiye ububasha.

Dosiye y’abakono…

Kuwa 09 Nyakanga 2023 mu Karere ka Musanze habaye ibirori bidasanzwe byo kwimika umutware w’abiyita Abagogwe b’Abakono.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rwo hasi kugera ku rwo hejuru.

Muri ibyo birori byarimo umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu bandi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel.

Harimo kandi na Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance.

Nyuma y’uwo muhango,umuryango wa RPF wasohoye itangazo ryamagana icyo gikorwa, uvuga ko “kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.”

Kazoza Rushago Justin ni we wari wimitswe nyuma yo kwegurirwa ikizere n’abo bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’uwo muhango nibwo humvikanye inkuru z’abayobozi batandukanye birukanywe uhereye ku bitabiriye kiriya gikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana niwe wabanje kwegura kuri uwo mwanya.

Hari abahuza uko kwegura no kuba yari itabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono.

Ku mugoroba wo kuwa 8 Kamena nibwo “dosiye y’abakono” yongeye gukura abayobozi mu myanya aho abayobozi batatu bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuye ku buyobozi.

Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya bayoboraga.

Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakuweho, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na bo bakurwaho.

Mu Karere ka Gekenke hirukanywe Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Izina rya Perezida Paul Kagame ku wa 8 Kanama 2023, rivuga ko abo bayobozi bakuwe ku myanya yabo kubera kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu,Musabyimana Jean Claude,yatangaje ko hari aho abayobozi bamwe “bashyiraga imbere amategeko agenga imiryango bayarutisha agenga Igihugu.”

RPF-inkotanyi mu itangazo yasohoye tariki 18 Nyakanga 2023yavugaga ko igikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono kitajyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse ivuga ko izahana abanyamuryango bayo bagiteguye n’abakigiyemo.

TUYISHIMIRE RAYMOND