Muhanga: Bafite Miliyari muri za SACCO yabuze abayiguza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari miliyari 1 y’u Rwanda iri muri za SACCO yabuze abayiguza.

Byagaragajwe mu nama Nyunguranabitekerezo y’ihangwa ry’umurimo yahuje inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Abakozi ba Leta.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, avuga ko hari amafaranga angana na Miliyari agamije kugurizwa abantu bashaka kwihangira imirimo.

Bizimana avuga ko hashize igihe ayo mafaranga yarabuze abayasaba akaba ari kuri Konti z’Ibigo by’Imali (SACCO’S) ku rwego rw’Imirenge 12 igize aka Karere.

Avuga ko ubushomeri muri rusange buri kuri 24%, mu gihe Urubyiruko rutafite akazi rubarirwa kuri 38, 84% rugizwe n’abataragize amahirwe yo kwiga, ntirube no mu kazi cyangwa ngo ruhabwe amahugurwa abafasha kwihangira imirimo.

Bizimana akavuga ko iyi mibare iremereye kandi hari ayo mafaranga y’inguzanyo yagenewe guhabwa urubyiruko n’abagore kugira ngo bayacuruze.

Ati “Ayo mafaranga ari mu bigo by’Imari hirya no hino, abashomeri babashije kuyaguza yadufasha kugabanya imibare y’abadafite akazi mu Karere kacu.”

Uyu Muyobozi yabwiye UMUSEKE ko ingamba bavanye muri iyi nama, ari ukwegera Urubyiruko barwereka amahirwe atandukanye Igihugu gifite bagomba kubyaza Umusaruro.

Ati “Dufite Kampani 19 zishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’Inganda zirimo kubakwa hano mu Mujyi.”

- Advertisement -

Bizimana yongeyeho ko ubunebwe bwa bamwe mu rubyiruko rwanga gukura amaboko mu mifuka ahubwo rukifuza kumera nk’abamaze kwiteza imbere bafite Ubushobozi.

Cyakora rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama ruvuga ko mu mitangire y’akazi harimo ruswa n’Ikimenyane bakavuga ko ibi bibaca intege.

Bizimana avuga ko ibijyanye nuko mu mitangire y’akazi havugwamo ruswa n’iicyenewabo batabifata nk’ukuri kuko nta bimenyetso biyigaragaza biba byatanzwe usibye kubivuga mu magambo.

Umuyobozi w’umurimo muri MIFOTRA, Mwambari Faustin, aheruka kubwira Itangazamakuru ko barimo guhuza abafatanyabikorwa n’Inzego za Leta kugira ngo batange ibitekerezo byuko urubyiruko rwabona akazi.

Ati “Igisabwa ni uguhuza urubyiruko n’amahirwe ahari, kuko hari benshi muri bo batinyutse bakaba bamaze guhanga imirimo.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyo abashatse gusaba inguzanyo yo muri ayo mafaranga ari mu bigo by’Imali, bashoboye kwishyirahamwe hamwe bahabwa miliyoni 3 y’u Rwanda.

Bizimana Eric avuga ko hari Miliyari iri mu bigo by’Imari yabuze abayiguza
Urubyiruko rwavuze ko mu mitangire y’akazi harimo ruswa n’icyenewabo

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.